Image default
Imyidagaduro Mu mahanga

Uganda: Juliana Kanyomozi yibarutse nyuma y’imyaka 6 apfushije ikinege

Umuhanzi ukomoka muri Uganda Juliana Kanyomozi yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka itandatu apfushije imfura ye, ibyamamare bitandukanye bikaba byamwakirije impundu.

Ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, igaragaza Juliana aryamye ku gitanda cy’abarwayi, akikiye umwana w’umuhungu, amureba mu maso amwenyura. Iyi foto yaherekejwe n’amagambo agaragaza amarangamutima y’uyu muhanzi, avuga ko yibarutse umuhungu, aha Imana icyubahiro.

Abasaga ibihumbi 33, bahise bagaragagaza ko bakunze iyi foto bakanda ‘Like’ abandi basaga ibihumbi 5000 biganjemo abahanzi b’ibyamamare muri Uganda ndetse bahise bifuriza ishya n’ihirwe iki kibondo.

Umuhanzi Juliana Kanyomozi yibarutse nyuma y’imyaka itandatu apfushije ikinege

Umuhanzi Pallaso murumuna w’umuhanzi Jose chameleone, yahise yandika ati “Ndimo ndabyina ariko sinzi impamvu, oh turagukunda warakoze gukomera iteka.”

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond, Zari Hassan nawe yagaragaje amarangamutima ye ati ‘Mwishyuke’. Umunyamideri Judith Heard, ati “Urakaza neza ku isi mwami Taj’.

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Jose chameleone nawe ari mu bifurije imigisha uyu mwana wavutse.

Umunyarwenya Kansiime nawe ayi “Mubyeyi, ndacyafite byinshi byo kukwigiraho mwamikazi wanjye.”

Mu 2014 Juliana yapfushije imfura ye

Imyaka itandatu irashize, Umuhungu wa Juliana Kanyomozi, witwaga Keron Raphael yitabye Imana afite imyaka 11 y’amavuko, azize indwara ya Asthma, akaba yarapfiriye mu bitaro bya Aga Khan Hospital.

Urupfu rw’uyu mwana rwashegeshe uyu muhanzi cyane, dore ko atahwemaga kubigaragaragaza mu biganiro yagiranaga n’itangazamakuru cyangwa mu butumwa yandikaga ku mbuga nkoranyamabaga.

Keron Kabugo umuhungu wa Juliana yari yamubyaranye na Amon Lukwago, umucuruzi ukomeye cyane muri Uganda bigeze gukundana nyuma bagatandukana.

 

Related posts

Ntimugire ubwoba nzi ibindindiriye-Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Emma-marie

Madonna avuga ko yasambanyijwe n’uwari umufiteho ububasha

Emma-marie

Umupfakazi wa Kobe Bryant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar