Image default
Mu mahanga

Ntimugire ubwoba nzi ibindindiriye-Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Nyuma yo kurahirira kuba umukuru w’Igihugu cy’Uburundi kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kamena 2020, Evariste Ndayishimiye yijeje Abarundi ko azaba Perezida wa bose ndetse ngo Leta ye izaba Leta Mbyeyi, asaba abarundi kutagira ubwoba kuko azi ibimurindiriye.

Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yijeje abarundi ibintu bitandukanye birimo ko azaba Perezida wa bose kandi ko azabatega amatwi, azashishikariza abarundi bahunze guhunguka kandi azazahura umubano n’amahanga.

Yagize ati “Ntimugire ubwoba nzi ibindindiriye[…]Kugirango nemere ko uburundi bwibohoye koko ni uko umurundi wese agira ijambo. Kugira ijambo ariko si ukujya mu mahane cyangwa kwigaragambya mu mihanda ibyo babyita kwiha ijambo kandi mu muco w’abarundi kirazira kwiha ijambo.”

Yakomeje asaba ko nta mahanga yazongera kwivanga mu bireba abarundi, ahubwo bo ubwabo bazajya baganira ku bibazo bafite.

Ntihagire ucyeka ko hari uwigererayo kurusha abandi

Abarundi bahunze yabasabye gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Ati: “Ntihagire utekereza ko hari uwigererayo kurusha abandi, abarundi bose barangana imbere y’amategeko natwe turi hano duhagarariye ayo mategeko”.

Abarundi baba mu mashyaka n’abatayabamo ngo bose barareshya kandi bafite uruhare mu kugena ibibakorerwa.

Yagize nicyo avuga ku miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ibinyamakuru, avuga ko abatazegera leta ngo baganire bazaba bafite undi shebuja.

Mu mugambi y’imibereho myiza y’abaturage yijeje abari mu kiruhuko cy’izabukuru ko bagiye kujya bavuzwa ku buntu banahabwe umushahara uhwanye nuwo bahabwaga bakiri ku kazi, kandi ko hazubakwa ibitaro muri buri komine.

Ububanyi n’amahanga

Ndayishimiye yavuze ko amahanga akwiye kumenya ko uburundi ari igihugu gifite ibyo gikeneye ariko nacyo gifite ibyo gitanga. Anenga ibihugu by’ibihangange byafatiye ibihano.

Ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga ngo icyo abarundi bifuza ni imigenderanire ishingiye ku bwubahane n’ubwuzuzanye.

Yashimiye imiryango ihuza ibihugu byo mu karere ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kubwo gufungura amasoko ahuriweho n’ibihugu binyamuryango.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Nepal: Ingwe zakamejeje zirya abaturage

Emma-Marie

Ubutasi bw’Ubushinwa buragera amajanja Perezida Biden n’ibyegera bye

Emma-marie

Umugabo arashinjwa kwica umugore we utwite

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar