Image default
Mu mahanga

Ubutasi bw’Ubushinwa buragera amajanja Perezida Biden n’ibyegera bye

Ba maneko b’Ubushinwa bongereye umuhate wabo wo kwinjirira ubutegetsi bugiye kujyaho muri Amerika bwa Perezida watowe Joe Biden, nkuko byavuzwe n’umutegetsi wo mu butasi bw’Amerika.

William Evanina, wo mu biro by’umukuru w’ubutasi bw’Amerika, yavuze ko Abashinwa barimo no kwibanda ku bantu bari hafi y’itsinda Biden azafatanya naryo ku butegetsi bwe.

Evanina yavuze ko bifatwa ko ari igikorwa cyo gushaka kugena imikorere y’ubutegetsi bushya kiri ku rwego “rurenze”.

Mu yandi makuru, umutegetsi wo mu biro by’ubutabera by’Amerika yavuze ko abarenga 1,000 bacyekwa kuba ari ba maneko b’Ubushinwa bahunze bava muri Amerika.

BBC yatangaje ko Evanina ukuriye ishami ryo kuburizamo ubutasi (counter-intelligence/contre-espionnage), yabivuze ku wa gatatu mu kiganiro cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure cyabereye mu kigo cy’ubushakashatsi cya Aspen Institute.

Yavuze ko Ubushinwa bumaze igihe bugerageza kwivanga mu muhate w’Amerika wo gukora urukingo rwa coronavirus ndetse no mu matora ya perezida aherutse kuba.

Yakomeje agira ati: “Twanabonye ukwiyongera, kwari guteganyijwe kandi twari twiteze, k’uko Ubushinwa ubu buha undi murongo ibikorwa byabwo byo gushaka kugena ibintu [ibiva mu matora] bukabyerekeza ku butegetsi bushya [bwa Biden]”.

iriba.news@gmail.com

Related posts

USA: Kera kabaye Trump yambaye agapfukamunwa

Emma-marie

Kenya yacyemuye amakimbirane na Tanzania yari ashingiye kuri Coronavirus

Emma-marie

Indege yari irimo abantu 72 yahanutse yica benshi muri bo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar