Image default
Amakuru

“Mu Rwanda abatari munsi ya 200 basaba guhindurirwa amazina buri kwezi”

Mu Rwanda, kwita izina ni umuhango ukomeye mu muco wa Kinyarwanda kandi kenshi amazina ahabwa abana hakurikijwe ibihe bitandukanye ababyeyi baba barimo cyangwa barahuye nabyo ndetse rimwe na rimwe na politiki y’igihugu.

Izina rishobora kandi kuba ubutumwa ku baturanyi, uturere cyangwa se rishingiye ku bwoko.

Nyuma yimyaka 26 habaye jenoside mu Rwanda, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko bamwe mu baturage bafite amazina afitanye isano n’amoko, amazina y’amagenurano (yo mu Kinyarwanda kigoye gusobanukirwa) cyangwa afitanye isano n’ibitekerezo bibi, bari guhitamo kuyahindura.

Mu karere ka Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda, Havugimana Emmanuel w’imyaka 60, ari mu murima we. Ariko ayo si yo mazina yiswe n’ababyeyi be.

Yagize ati: “Amazina yanjye y’amavuko ni Gahutu Emmanuel ariko mu 1996 nahisemo guhindura izina kuko ryansanishaga n’ubwoko kandi sinifuzaga gukomeza kwitirirwa ubwoko runaka kuko muri iki gihe mu Rwanda nta by’amoko bikiharangwa”.

“Ubwo nasabaga guhindura leta yaranyemereye”.Hari benshi bafite amazina yitwa amagenurano.

Uyu mugore “Nyirandizanye” we ari mujyi wa Gicumbi uherereye mu majyaruguru, avuye gusaba guhindura iryo zina.

Ati: “Ababyeyi banjye bambwiye ko izina ryanjye rituruka kuba Mama yarahungutse ava muri Congo antwite mbere y’uko ambyara ageze mu Rwanda”.

“Ni izina ryakomeje kuntera ipfunwe bitewe n’uko no mu ishuri bampamagaraga ugasanga buri wese riramutangaza. Ni yo mpamvu ndi gusaba kurihinduza nkitwa ‘Umuhoza'”.

Uwiringiyimana Jean Claude, impuguke mu bigendanye n’indimi n’umuco, avuga ko mu muco nyarwanda hari ibintu binyuranye bigenderwaho mu kwita izina.

Avuga ko hari amazina ashingira ku mvugo zishinze imizi mu gihe runaka, ashingira ku myemerere ya banyiri kuyatanga cyangwa agashingira ku byabaye mu mateka no ku mibereho bwite y’umuryango.

Ati: “Urugero, nka mbere ya jenoside byarashobokaga ko umwana ahabwa izina bifatiye ku byitwaga ubwoko”.

“Bene ayo mazina usanga nta mwanya agifite mu Rwanda ubu kuko ibyo yaganishagaho bitakiri mu mvugo twavuga ko ishinze imizi muri iki gihe, ni ukuvuga ko hari ibyo ugomba kwirinda kuvuga mu mazina kubera ko bitacyemewe”.

‘Rituma nibuka ibintu byose byabaye mu gihugu’

Mukayiranga Rugabira Chantal, ayobora ishami ryo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rifasha abashaka guhindura amazina.

Ati: “Hari nuza akubwira ati ‘jyewe abahungu baza kundambagiza, yakumva izina ryanjye ati ‘reka da! Kereka nubanza ukarihinduza””.

Yongeraho ko hari n’abantu bakuru baza, akaza yaritwaga “‘Nyirabakiga’, akaza akarihinduza, ngo ndetse sindi n’umukigakazi. Undi akaza ati ‘Mukabahutu’… bose bakaza bakabihinduza kandi nta wabashyizeho igitutu cyo kubihinduza”.

“Ariko baravuga bati ‘umva iri zina jyewe rituma nibuka ibintu byose byabaye mu gihugu, nkasa nkaho nanjye nabigizemo uruhare kandi ntarwo nagize cyangwa se nkazaba mbizira ngo ni uko ngo ndi iki n’iki cyangwa se nshyigikiye aba n’aba'”.

Madamu Mukayiranga avuga ko byibuze abantu batari munsi ya 200 mu kwezi bari gusaba guhindurirwa amazina.

SRC:BBC

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ijambo rya Sindikubwabo ryatumye hicwa Abatutsi barenga ibihumbi 40

Emma-Marie

“Gukuraho isakaro rya asbestos bizaba byarangiye muri Kamena 2023”

Emma-Marie

Ntabwo turi igihugu gitunzwe n’imfashanyo ibiribwa birahari-Minisitiri Cyubahiro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar