Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’abanyarwanda(DHS 2019-2020) bugaragaza ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye wabanutseho 5% mu myaka itanu ishize(2015-2020).
Bimwe mu bikubiye muri ubu bushakashatsi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020 byerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira (stunted).
Icyo kigereranyo cyaragabanutse ugereranije na 38% byatangajwe muri 2014-15. Muri rusange, 1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bafite muri 2020 bavuye kuri 2% muri 2015, mu gihe 8% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka cg amezi bafite (underweight) muri 2020, ugereranije ni 9% muri 2015.
Abagore bo mu cyaro byara abana benshi ugereranyije n’abo mu mujyi
Muri ubu bushakashatsi kandi bavuga ko umugore wo mu Rwanda ashobora kubyara abana 4.1 mu buzima bwe bw’uburumbuke.
Icyo kigereranyo cyenda kungana n’ icyatanzwe n’ubushakashatsi bwo muri 2014-15 (abana 4.2). Umubare w’abana bavuka ku mugore utuye mu cyaro wagabanutse ku muvuduko ukubye inshuro ebyeri (Abana 6.3 mu 1992 kugeza ku bana 4.3 muri 2020) ugereranijue n’umubare w’abana bavuka ku mugore utuye mu mujyi(Abana 4.5 mu 1992 kugeza ku bana 3.4 muri 2020).
Ariko nyarara, ikigereranyo cy’abana bavuka ku mugore wo mu cyari kiracyari hejuru (Abana 4.3) ugereranije n’abana 3.4 bavuka ku mugore wo mu mujyi.
Gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro
Muri rusange, 64% by’abagore bashatse bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, muribo 58% bakoresha uburyo bwa kijyambere naho 6% bakoresha uburyo bwa kamere. Igipimo cy’ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kijyambere, cyavuye kuri 6% muri 2000 kigera kuri 58% muri 2020.
Impfu z’abana
Muri 2020, ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafite ibyago byo gupfa bataramara ukwezi bavutse ari 19 ku bana 1000 bavutse ari bazima. Icyo kigereranyo nticyahindutse cyane ugereranije n’imfu z’abana 20 ku bana 1000 bavutse ari bazima hashingiwe ku bushakashatsi bwa 2015.
Abana bafite ibyago byo gupfa batarageza ku mwaka bavutse biyongereyeho gato bagera kuri 33 ku bana 1000 bavutse ari bazima bavuye ku kigereranyo cy’imfu z’abana 32 ku ku bana 1000 bavutse ari bazima muri 2015.
Ariko nyamara ikigereranyo cy’ibyago byo gupfa ku bana batarageza ku myaka itanu cyaragabanutse kigera ku mfu z’abana 45 ku bana 1000 bavutse ari bazima muri 2020 kivuye ku mfu 50 mu bana 1000 bavutse muri 2015.
Kwita ku buzima bw’ababyeyi
Ubushakashatsi bwa RDHS-VI (2019-20) bwerekanye ko hafi abagore bose mu Rwanda (98%) bipimishije inda ku muntu ubihugukiwe nibura rimwe ku nda iheruka, ariko 47% bonyine nibo bipimishije inda inshuro enye cg zirenze. Abagore 94% babyajwe n’ababihugukiwe naho 93% bemeza ko babyariye kwa muganga naho 70% by’abagore bivugiye ko bakurikiranwe mu minsi ibiri nyuma yo kubyara.
Inkingo.
Muri rusange, 96% by’abana bahawe inking z’ibanze.
Abafite inzitiramibu iteye umuti n’abayiraramo
Ingo zifite nibura inzitiramibu imwe iteye umuti zaragabanutse zigera kuri 66%muri 2020, zivuye kuri 81% muri 2015.
Impfu z’ababyeyi
Ikigereranyo cy’ababyeyi bapfa bazize impamvu zo ku byara ku bana 100 000 bavutse ari bazima cyari imfu z’ababyeyi 203 muri 2020 ugereranije n’imfu 210 z’ababyeyi ku bana bavuka ari bazima 100,000 muri 2015.
Iriba.news@gmail.com