Image default
Politike

Dr Nsanzabaganwa yatanzweho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko Dr Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ari umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yari yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubatangariza kandidatire ya Dr. Nsanzabaganwa.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat kuri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Yabitangarije mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakuriye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.

Dr Nsanzabaganwa ni umubyeyi w’imyaka 49. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Dr Nsanzabaganwa kandi ni we uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta

Ubusanzwe umwanya w’Umuyobozi wungirije wa AU, wari usanzwe uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho muri 2017.

Kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije na we aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Src: Kigali Today

Related posts

Nyaruguru: RIB yafunze gitifu n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu

Emma-marie

Papa Francis yasabye amahanga guhagarika ‘kuniga’ Afurika

Emma-Marie

Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa-Perezida Kagame

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar