Image default
Politike

Hari uturere tukirangwamo kwironda gushingiye ku moko n’inkomoko

Igenzura ndetse n’isesengurwa ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (National Unity and Reconciliation Commission (NURC) mu mwaka wa 2019-2020 rigaragaza ko hari uturere 8 turangwamo abironda bakurikije aho bakomoka hakaba n’utundi turangwamo abironda bakurikije amoko ni mu gihe ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bigaragara ku rugero ruri hejuru ya 10%.

Ibi ni ibikubiye muri raporo y’ibyakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2019-2020. Iyi raporo ikaba yaragejejwe ku Nteko ishinga Amategeko Umutwe wa Sena tariki ya 4 Ugushyingo 2020.

Bagira bati “Isesengura rinyuze mu biganiro byimbitse ku makuru yari yagaragajwe na raporo y’igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, yakozwe mu mwaka wa 2019, rigaragaza ko mu Turere twari twagaragayemo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge n’ubundi ibyinshi bigihari, ku rugero ruri hejuru ya 10%”.

Igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge ryakozwe mu Turere 30 ryagaragaje ko mu Turere 15 ari two Bugesera, Gasabo, Gatsibo, Gicumbi, Gisagara, Karongi, Kayonza, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamagabe, Nyaruguru, Ruhango, Rusizi na Rwamagana, havugwa ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hejuru ya 10% biteye ku buryo bukurikira:

 – Amatsinda y’abironda bakurikije ibyiswe amoko mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa);

– Amatsinda y’abironda bakurikije aho bakomoka;

– Itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa); – Itonesha rishingiye kuho abakora mu Karere bakomoka.

Icyo isesengura ryagaragaje mu 2020

Mu Turere 10 kuri 12 twari twavuzwemo ko hari abironda bakurikije aho bakomoka mu igenzura mu mwaka wa 2019, mu isesengura ryakozwe mu mwaka wa 2020, umubare w’abahamya ko babona mu Turere bakoramo hari abironda bakurikije aho bakomoka warazamutse.

Mu Karere ka Musanze raporo y’igenzura yagaragazaga ko 23.1% by’abakora muri ako Karere babona ko hari abironda bakurikije aho bakomoka, mu isesengura ryakozwe hagamijwe gusuzuma uko ibyavuzwe bihagaze no kurushaho kubisobanukirwa kurushaho, 40% bahamya ko babona mu Karere ka Musanze bakoramo hari ukwironda gushingiye aho abantu bakomoka.

Mu Karere ka Gicumbi ababivuga bava kuri 20% baba 33.3%, Nyamagabe bava kuri 20% baba 27.7%, Karongi bava kuri 28.6% baba 30.7%, Kayonza bava kuri 20 % baba 25% bahamya ko bihari, Gatsibo bava kuri 13.3% baba 20%, Nyagatare bava kuri 12.5% baba 20 %, Ngororero bava kuri 13.3% baba 18.8%, Rusizi bava kuri 13.3% baba 20% na Bugesera bava kuri 13.3% baba 14.2%.

Mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw’Akarere nabwo bubona ko icyo kibazo nta gihari, abavuze ko gihari mu igenzura ryakozwe mbere bashobora kuba bitiranya ibintu, babona abantu bakora imirimo imwe b’urungano rumwe bakunda kugendana cyangwa gusangira bakabiha ibisobanuro uko babitekereza, bidahuye n’ukuri.

Mu Karere ka Gasabo naho bigaragara ko ugereranije n’uko ikibazo bakigaragazaga muri raporo y’igenzura habayeho kugabanuka ku buryo bugaragara.

Abangana na 6.3% bakivuga ko bakibona ikibazo kikigihari nabo bakagaragaza ko babona hari icyizere ko bizashira burundu ngo kuko babona bitagifite intera nkiyo byari bifite mbere.

“Kwironda hakurikijwe ibyiswe amoko”

Abironda bakurikije ibyiswe amoko Uturere 8 kuri 15 raporo y’igenzura igaragazamo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, hari havuzwe abironda bakurikije ibyiswe amoko mu mateka y’amacakubiri Abanyarwanda banyuzemo.

Mu Turere 4 ari two Musanze, Karongi, Kayonza na Nyagatare, umubare w’abavugaga ko aho bakorera babona hari abironda bakurikije ibyiswe amoko mu gihe hakorwaga igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2019, wariyongereye hakurikijwe isesengura ryakozwe mu mwaka wa 2020.

Mu Karere ka Gatsibo umubare w’abavugaga ko babona aho bakorera hari abironda bakurikije ibyiswe amoko mu igenzura, ungana n’uw’ababihamya mu isesengura.

Mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, umubare w’abavugaga ko aho bakorera babona hari abironda bakurikije ibyiswe amoko waragabanutse. Bakaba bakwiye gukomeza gukaza ingamba zafashwe.

Mu Karere ka Gisagara, muri raporo y’igenzura mu mwaka wa 2019, hari hagaragaye abagera kuri 13.3% bavuga ko babona hari ukwironda hakurikijwe ibyiswe amoko.

Abagize uruhare mu isesengura hagamijwe gusuzuma koko niba ibivugwa mu igenzura bihari, bavuze ko nta kwironda hakurikijwe ibyiswe amoko bihari, bavuga ko ababivuga bashingira ku bibazo bifitemo ubwabo ariko mu bakozi b’Akarere ntabihari.

“Itonesha rishingiye ku byiswe amoko”

Itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu Turere 3 mu gihe hakorwaga igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, bavuze ko babona mu Turere bakoramo hari itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu mateka y’Abanyarwanda.

Mu isesengura ryakozwe hagamijwe gusuzuma uko ibyo bibazo bihagaze babigaragaza mu buryo bukurikira: Isesengura rigaragaza ko mu Turere 2 ari two Kayonza na Karongi nta tonesha rihari.

Mu Karere ka Karongi, abagize uruhare mu isesengura ry’iki kibazo cyari cyagaragajwe mu igenzura ryakozwe babona ko aho bahinduriye Komite Nyobozi y’Akarere, iki kibazo ntakigihari, ubuyobozi bushya bukora neza.

Bavuga ko mbere byagaragariraga cyane mu mitangire y’akazi no guhindurirwa imyanya bitakorwaga uko bikwiye, bitewe n’ubuyobozi bwavuyeho.

Mu Karere ka Kayonza, bavuga ko hari abitiranya ibintu nk’umukozi ukora akazi neza agashimwa cyangwa akiyambazwa mu mirimo itandukanye, bamwe bakabifata uko bitari, bakabyitiranya n’itonesha ariko mu by’ukuri atari itonesha ahubwo ari uko umukozi ashoboye bikanatuma yiyambazwa mu kazi gatandukanye n’akatari mu nshingano ze.

Mu Karere ka Musanze umubare w’abavugaga ko babona hari itonesha rishingiye ku byiswe amoko, mu gihe cy’igenzura mu mwaka wa 2019, bariyongereye mu isesengura ryari rigamije gusuzuma uko ibivugwa bihagaze.

Abayobozi ba NURC

“Itonesha rishingiye aho abantu bakomoka”

Itonesha rishingiye aho abantu bakomoka Raporo y’igenzura yagaragazaga ko mu Turere twa Nyagatare, Musanze na Ngororero havugwa itonesha rishingiye ku ho abakora muri utu Turere bakomoka.

Mu Karere ka Musanze, umubare w’abavugaga ko hari itonesha rishingiye kuho abahakora bakomoka wariyongereye, bavuye kuri 15.4 bagera kuri 33.3%.

Bavuga ko ari ikibazo kimaze igihe cyahawe intebe n’ubuyobozi bwacyuye igihe kikaba cyarashinze imizi, bagasaba ko Komite Nyobozi nshya yagiyeho ibyitaho ikabikemura.

Mu Karere ka Ngororero iki kibazo kigaragaza kugabanuka ku buryo bugaragara cyavuye kuri 13.3% kigera kuri 6.7%, bakwiye gukomeza ingamba. Mu Karere ka Nyagatare abagize uruhare mu isesengura bakaba bavuga ko itonesha hakurikijwe aho abantu bakomoka byashize bitewe n’ingamba zafashwe.

Inkomoko y’ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Turere

– Intege nke mu miyoborere ya Komite Nyobozi z’Uturere;

– Ibikomere byatewe n’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo;

– Imikorere itari iya kinyamwuga ku bayobozi b’amashami;

– Imitangire y’akazi n’inshingano bidakorwa mu mucyo;

– Abagifite ibitekerezo n’imyumvire bishingiye ku macakubiri n’irondakarere.

Isesengura rinyuze mu biganiro byimbitse ku makuru yari yagaragajwe na raporo y’igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, yakozwe mu mwaka wa 2019, rigaragaza ko mu Turere twari twagaragayemo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge n’ubundi ibyinshi bigihari, ku rugero ruri hejuru ya 10%.

Raporo y’igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge ryakozwe kuva muri Werurwe kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2019, igaragaza ko mu Turere 12 kuri 15 twari twavuzwemo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, abahakora bavugaga ko babona hari abironda bakurikije aho bakomoka.

Isesengura ryakozwe muri Mutarama, uyu mwaka wa 2020, rigaragaza ko abironda bakurikije aho bakomoka n’ubundi bikigaragara mu Turere 8 (Musanze 40%, Gicumbi 33.3%, Karongi 30.7%, Nyamagabe 27.7, Nyagatare 23%, Rusizi 20%, Gatsibo 20%, Ngororero 18.8% na Bugesera 14.2%).

Abironda bakurikije ibyiswe amoko Abanyarwanda bashyizwemo y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi abagize uruhare mu isesengura mu Turere 8 byari byagaragayemo, bemeza ko bigihari mu Turere 7 (Karongi 30.7 %, Kayonza 25%, Nyamagabe 22.2%, Ruhango 18.7%, Nyagatare 15.3%, Gatsibo 13.3% na Nyaruguru 14.2%).

Nubwo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bivugwa mu Turere ahanini biterwa n’imiyoborere itanoze ya Komite Nyobozi mu Turere yagiye itanga icyuho, ariko muri rusange usanga Komite Nyobozi itaba yabigambiriye ahubwo ibibazo byuririra ku ntege nke z’ubuyobozi bikavuka, ndetse bikimakazwa na bamwe mu bayobozi b’amashami bakagaragaza itonesha mu mikorere n’imikoranire y’abo bayobora.

– Nkuko byumvikana gutonesha bikorwa kandi bigashyigikirwa n’ubuyobozi, isesengura rigaragaza ko mu Karere ka Musanze itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu Rwanda rigihari ku kigero cya 20%.

Hakaba kandi hakigaragara itonesha rishingiye aho abantu bakomoka ku kigero cya 33.3%. Abagize uruhare mu isesengura mu Karere ka Musanze, banenga Komite Nyobozi yacyuye igihe, bakavuga ko ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bihari, babigizemo uruhare runini, bagasaba ko Komite Nyobozi nshya ibirandura burundu.

Ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge byaganiriweho muri buri Karere no ku Ntara y’Iburasirazuba:

Gatsibo

– Kwirebera no kurebera abandi mu ndorerwamo z’ibyiswe amoko;

– Kwitirira no kwiyitirira aho abantu baturutse;

– Ingengabitekerezo ya jenoside n‘ibindi byaha bifitanye isano nayo bigaragara cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayonza

– Kutagaragaza aho imibiri y’abazize jenoside yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro;

– Kutishyura imitungo yangijwe cyangwa yasahuwe muri jenoside;

– Kwitirira no kwiyitirira aho abantu baturutse;

– Ingengabitekerezo ya jenoside igaragazwa cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyagatare

– Gukoresha ibyiswe amoko y’Abahutu n’Abatutsi mu biganiro;

– Kwitana amazina y’aho abantu baturutse bajya gutura muri aka Karere;

– Kwironda mu miturire kuri bamwe hakurikijwe aho baturutse;

– Ingengabitekerezo ya jenoside igaragazwa cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvivugaho:

Raporo y’icukumbura ryimbitse ku bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Turere twa Gatsibo,

Kayonza na Nyagatare yagejejwe ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, iganirwaho. Ibi bikazafasha Intara gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ingamba zigamije gukemura ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge byagaragaye. Ubuyobozi bw’Intara bubona ko hari n’abakoze jenoside baturuka ahandi bakajya gutura mu

Ntara y’Iburasirazuba, bigaragazwa na raporo z’abafatanyabikorwa b’Intara, iyo abo bantu basubiye gukora ibyaha (raporo za Polisi);

– Intara y’Iburasirazuba kandi ituwemo n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye, bamwe bakaba bagifite imico y’aho bahoze mbere, batarahindura imyumvire, bigatuma hari abakironda.

Ubuyobozi bw’Intara bubona ko n’ubwo hari abantu bamwe bita abandi amazina

y’aho baturutse cyangwa ibyiswe amoko y’Abahutu n’Abatutsi ko nta rwango ruri hagati yabo, barabana kandi bagakorera hamwe imirimo ya buri munsi. Ariko bakwiye kwegerwa bakareka iyo migirire idakwiye, bagashyira imbere Ubunyarwanda; Hari kandi n’abatujwe hamwe hatagamijwe ko bironda ari ugukemura ikibazo cyihutirwaga nk’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, batujwe ahantu hamwe. Hari n’abahungutse, baturutse mu Gihugu kimwe bagahita batura hamwe, nta bushake bafite bwo kwitandukanya n’abandi; Ubuyobozi bw’Intara bubona ko abaturage bakwiye gukomeza kwigishwa, bagashyira imbere ibibafitiye akamaro, bakabana neza mu mahoro, bagafashanya muri byose.

Abayobozi nabo bakaba intangarugero muri byose, bagakomeza kwegera abo bayobora bakabafasha gukemura ibibazo bahura na byo .

Ushaka kwisomera ibikubiye muri iyi raporo wabisanga hano :https://www.parliament.gov.rw/fileadmin/user_upload/important_documents/RAPORO_YA_NURC_Y_UMWAKA_WA_2019-2020_pdf.pdf

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Min Gatabazi yasabye abayobozi kugabanya inama za hato na hato

Emma-Marie

Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Emma-marie

2019-2020: Umwanzi wacu yaduhaye impano nziza–Gen Mubarak Muganga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar