Image default
Amakuru

Iki ni igihe cyo gukira ibikomere muri Amerika-Perezida Joe Biden

Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yavuze ko ashaka kugarura umwimerere w’iki gihugu, asezeranya “kudacamo ibice ahubwo kunga ubumwe” bw’igihugu.

Yabwiye imbaga mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware ati: “Iki ni igihe cyo gukira [ibikomere] muri Amerika”.

Biden yatsinze Perezida Donald Trump wari usanzwe ari ku butegetsi, nyuma yo gutegereza kudasanzwe kw’ibarura ry’amajwi y’amatora yabaye ku wa kabiri.

Kugeza ubu Trump ntabwo aratangaza ko yemeye ko yatsinzwe. Ndetse ntarongera kugira icyo avuga ku mugaragaro kuva byatangazwa ko yatsinzwe ubwo yari arimo akina umukino wa golf.

BBC yatangaje ko ibyavuye muri aya matora bitumye Trump aba perezida wa mbere w’Amerika utegetse manda imwe kuva mu myaka ya 1990.

Mu ijambo rye ryo ku wa gatandatu nijoro, Biden yagize ati:

“Nsezeranyije kuba perezida udashaka gucamo ibice, ahubwo wunga ubumwe; utabona ngo izi leta ni iz’abarepubulikani ziriya ni abademokarate, ubona gusa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika]”.

“Nashatse uyu mwanya [wa perezida] kugira ngo ngarure umwimerere w’Amerika, kugira ngo nongere kubaka uruti rw’umugongo rw’iki gihugu, abantu b’amikoro yo hagati na hagati ndetse no kongera gutuma Amerika yubahwa ku isi, no kunga ubumwe bwacu hano iwacu”.

Yanavuze ku batamutoye, banditse amateka yo kuba aba mbere benshi babayeho.

Ati: “Igihe kirageze ngo dusige inyuma imvugo isesereza, tumanure igipimo cy’ubushyamirane, twongere kurebana, twongere gutegana amatwi”.

“Kandi kugira ngo dutere imbere, tugomba kureka gufata abo tutavuga rumwe nkaho ari abanzi bacu”.

Uyu perezida watowe yavuze ko agiye gushyiraho akanama ke ko guhangana na coronavirus kugira ngo kazabe kiteguye gushyira mu bikorwa ibyemezo guhera amaze kurahizwa mu kwezi kwa mbere.

Kamala Harris, umugore wa mbere utari umuzungu ugeze

Abanyamerika barenga 237,000 bamaze kwicwa na coronavirus kuva iki cyorezo cyatangira, umubare uruta uw’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku isi.

Kandi kwiyamamaza kwa Joe Biden kwibanze cyane ku kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bw’iyi virusi.

Harris ati ‘Amerika iriteguye’

Biden yahawe ikaze aho yavugiye iryo jambo na Kamala Harris biyamamaje hamwe ngo amubere visi perezida.

Harris yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere, umwirabura wa mbere n’Umunyamerika ufite inkomoko muri Aziya utorewe kuba visi perezida w’Amerika.

Yagize ati: “Ubwo demokarasi yacu nyirizina ari yo yari irimo itorwa ku rupapuro rw’itora, umwimerere nyirizina w’Amerika ari wo uri mu kaga ndetse n’isi yose iduhanze amaso, mwatangije umunsi mushya kuri Amerika”.

“Mwahisemo icyizere n’ubumwe, gushyira mu gaciro, ubuhanga bwa siyansi ndetse yego, n’ukuri mwahisemo Joe Biden nk’ugiye kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika]”.

Yongeyeho ati: “Kandi inzira iri imbere ntabwo izaba yoroshye ariko Amerika iriteguye, rero ni uko bimeze no kuri Joe nanjye”.

Yanavuze ku kuba ibi byavuye mu matora byanditse amateka, ati: “Nubwo mbaye umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya, ntabwo nzaba uwa nyuma [uwugiyeho]”.

Mbere y’ayo magambo yabo bombi, imbaga y’abishimiye intsinzi yari iteraniye hanze y’aho havugiwe amagambo, hari ibiro byo kwiyamamaza kwabo.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Nyagatare: Umugore akurikiranweho guhana umwana we by’indengakamere

Emma-marie

Perezida wa Malawi yanenze ibihugu bikize

Emma-Marie

Karongi: Abaturage bacengewe n’akamaro ko kubungabunga ikiyaga cya Kivu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar