Image default
Amakuru

Menya icyazanye intumwa za Perezida Félix Tshisekedi mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zizanye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Félix Tshisekedi bujyanye n’ishusho y’umubano w’ibihugu byombi.

Urukuta rwa Twitter rw’umukuru w’igihugu rwatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’iri tsinda ku cyarushaho kunoza uyu mubano.

RBA yatangaje ko iri tsinda ryagaragarije Perezida Kagame uko umwuka wa politiki muri RDC n’amavugururwa akomeje gukorwa na Perezida Tshisekedi. Perezida Paul Kagame yahaye ubutumwa iri tsinda bwo gushyigikira mugenzi we mu bijyenye n’impinduka akomeje gukora zigamije kugarura amahoro n’ituze muri RDC.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19 :Umumotari udakingiye ntazongera gutwara abagenzi- FERWACOTAMO

EDITORIAL

5 Bargain Destinations for Fall Travel

Emma-marie

Twitter ‘yungukiye bidasanzwe’ mu mwaka wa 2020

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar