Image default
Amakuru

Gatsibo: Haravugwa imyigaragambyo y’abanyeshuri ba Gakoni Adventist College

Mu ishuri rya Gakoni Adventist College riherereye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, haravugwa imyigaragambyo y’abanyeshuri yatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwirukana bamwe muri bo.

Amakuru agera ku Iriba News, aravuga ko bamwe mu banyeshuri ba Gakoni Adventist College bamaze iminsi mu myigaragambyo nyirabayazana akaba ari umwe muri bo wirukanwe mu minsi ishize.

Umwe mu baduhaye amakuru utifuje ko dutangaza amazina ye muri iyi nkuru yagize ati “Umwe mu banyeshuri ukomoka mu Nkambi y’impunzi ya Nyabiheke yarirukanwe kubera amakosa yari yakoze noneho bagenzi be nabo baturuka muri iyo nkambi guhera ku wa gatandatu bahise batangira imyigaragambyo[…] ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ibintu byabaye bibi cyane bamenagura ibirahure by’amashuri bangiza n’ibindi bikoresho by’ikigo”.

Yakomeje ati “Mu ma saa cyenda abayobozi batandukanye bagiyeyo bakorana inama n’abanyeshuri nabonye na Polisi ijyayo[…] inama irangiye haje Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Quaster’ babandi bose bakoze imyigaragambyo babasubiza mu nkambi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, twamubajije niba koko hari abanyeshuri bo muri kiriya kigo bigaragambije, mu butumwa bugufi kuri whatsapp adusubiza agira ati “Yego, details later.”

Izindi nzego twabajije kuri iki kibazo kugeza ubu ntiziradusubiza

Iyi nkuru turacyayikurikirana

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Rwanda rwahamagariye Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by’ubuhinzi n’ubworozi

Emma-Marie

Haravugwa imikorere idahwitse muri za ‘Auto Ecole’

Emma-Marie

Nyarugenge:Banyura ku kiraro cyo kuri Maison de Jeunes bavuga amasengesho

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar