Image default
Amakuru

Gatsibo: Ishuri rya ‘Gakoni Adventist College’ ryafunzwe, abanyeshuri bamwe batabwa muri yombi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwafashe icyemezo cyo gufunga Ishuri rya ‘Gakoni Adventist College’ nyuma y’imyigaragambyo yakozwe n’abanyeshuri bakangiza ibitari bicye.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Kigo cya Gakoni Adventist College giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo abanyeshuri batangije imyigaragambyo yaje gukomeza kugeza ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 8 Gashyantare 2021, ihagarikwa n’icyemezo cyafashwe n’ ubuyobozi cyo gufunga ikigo cyose, abanyeshuri bagasubizwa iwabo.

Nyirabayazana ninde?

Mu kiganiro yagiranye na Iriba News, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko intandaro y’iyi myigaragambyo ari umunyeshuri wahanwe kubera imyitwarire mibi.

Yagize ati “Umunyeshuri w’umuhungu wo mu nkambi y’impunzi […]wiga mu mwaka wa gatanu yari amaze igihe afite imyitwarire mibi, abayobozi b’ikigo bakagerageza kumukosora akanga kumva bageze ubwo bafata icyemezo cyo kumwirukana ngo atahe ajye iwabo.  Aho kugirango atahe yagiye mu matwi y’abandi banyeshuri ngo bamushyigikire ye gutaha nuko bateza akavuyo”.

“Bateje akavuyo kenshi mu kigo hanyuma ejo ku wa mbere abanyeshuri bose banga kujya mu mashuri ngo bige[…]bamena ibirahure by’amacumbi bamena n’ibirahure by’inzu ubuyobozi bw’ishuri bwakoreragamo, bamennye na ‘pareblise’ y’imodoka y’abashinzwe umutekano bari baje guhosha ako kavuyo”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku gicamunsi cy’ejo hashize byabaye ngombwa ko hajyayo abayobozi batandukanye gukemura icyo kibazo bakanzura ko ikigo cyose gifungwa.

Ati “Twagishije inama Minisiteri y’Uburezi dufata icyemezo cyo gufunga ikigo cyose, abanyeshuri baraye basubijwe iwabo. Abenshi muri bo ni abo mu nkambi za Nyabiheke na Gihembe abandi ni abanyarwanda baturuka mu turere dutandukanye nabo batashye kuko bose twasanze baragize uruhare muri ako kavuyo[…] abanyeshuri 15 bayoboye ibyo bikorwa bo bari mu maboko ya RIB”.

Uyu muyobozi yakomeje agira inama abanyeshuri kujya birinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano kuko aribo ba mbere bigiraho ingaruka. Ati “Gukora imyigaragambyo, kwangiza ibikorwa by’ishuri ni ibyaha bikurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ufite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bw’ishuri butagikemura akajya no mu zindi nzego.”

Yakomeje asaba n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kutihererana ibibazo by’abanyeshuri bafite imyitwarire idahwitse.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/02/08/gatsibo-haravugwa-imyigaragambyo-yabanyeshuri-ba-gakoni-adventist-college/

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Amb. Habineza Joseph yirukanywe mu kigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant’

Emma-marie

Hari ibihugu byaciye umunsi wa St Valentin ahandi wizihirizwa mu rwihisho

Emma-Marie

Uruhare rw’Ababyeyi ni ingenzi mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana-Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar