Image default
Amakuru

Amb. Habineza Joseph yirukanywe mu kigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant’

Amakuru ava mu kigo cy’Ubwishingizi cya Radiant aravuga ko Ambasaderi  Habineza Joseph yirukanywe ku kazi aho yakoraga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru CEO (Chief Executive Officer).

Ambasaderi Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no guhagararira u Rwanda muri Nigeria, yagizwe Umuyobozi  wa Radiant muri Gicurasi 2019.

Inteko rusange y’ikigo cy’ubwishingizi ‘Radiant Insurance’ yateranye mu cyumweru gishize, yafashe umwanzuro wo kwirukana Habineza Joe kubera impamvu z’umusaruro muke muri icyo kigo.

Ubutumwa bwanditse bwahawe abakozi ba Radiant tariki ya 4Kanama2020 buragira buti “Ubuyobozi bushinzwe abakozi buramenyesha abakozi bose ko bwana Amb. Habineza Joseph wari chef Executive wa Radiant Yacu LTD na bwana Gasigwa Festus wari chief operations Officer wa Radiant Yacu LTD guhera tariki ya 31/7/2020 batakiri abakozi ba Radiant Yacu LTD kubera ko inama y’ubutegetsi ya Radiant Yacu LTD yabasezereye”.

Twifuje kumenya izindi mpamvu zaba zaratumye aba bagabo bahagarikwa ku mirimo ntibyadukundira, kubera tutarabasha kuvugana n’ubuyobozi bwa Radiant Yacu, abirukanwe mu kazi nabo twagerageje kubahamagara kuri telephone zabo zigendanwa ntitwababona. Nibaboneka tuzabagezaho icyo bazadutangariza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Gasabo: Abarimu bo mu mashuri yigenga batewe impungenge n’inkunga y’ibiribwa bagenewe igiye gusaranganywa

Emma-marie

Ubutaka bw’u Rwanda n’ubwa Congo mu nzira yo gutandukana

Emma-Marie

Whatsapp, Facebook na Instagram byakwamye hirya no hino ku Isi (Ivuguruye)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar