Image default
Amakuru

Gasabo: Abarimu bo mu mashuri yigenga batewe impungenge n’inkunga y’ibiribwa bagenewe igiye gusaranganywa

Bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga baravuga ko batewe impungenge nuko inkunga y’ibiribwa baherutse guhabwa na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda bize muri icyo gihugu, igiye guhabwa n’abarimu bo mu mashuri ya Leta.

Iyi nkunga yatanzwe tariki 27 Kanama 2020, igizwe n’ibiribwa birimo umuceli, akawunga, ibishyimbo, amavuta, isukari ndetse n’amasabune byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 22 (22,673,000 Frw) bikaba byarashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo.

Bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga babwiye Iriba News ko bakurikiranye amakuru mu binyamakuru ubwo iyi nkunga yatangwaga ngo abayitanze bavuze ko igenewe abarimu bo mu mashuri yigenga bagizweho ingaruka na Covid-19.

Hari uwagize ati “Inkunga yagenewe imiryango 300 y’ abarimu bo mu mashuri yigenga niko abayitanze bavuze, ariko ikintu kitubabaje nuko uwo bashinze gutoranya abazahabwa inkunga ari umwarimu wo mu mashuri ya Leta, akaba yaratubwiye ko inkunga izahabwa imiryango 150 y’abarimu bo muri Leta hamwe n’imiryango 150 y’abarimu bo mu mashuri yigenga”.

Undi mwarimu nawe ati “Abarimu bo mu mashuri ya Leta barahembwa ntibyumvikana ukuntu bagiye kugabana inkunga n’abarimu bo mu mashuri yigenga bamaze amezi arenga atandatu batazi ikitwa umushahara. Birababaje”.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Higaniro Thoeneste, yabwiye Iriba News ko inkunga yashyikirijwe Akarere ngo kazayigeze ku barimu bagizweho ingaruka na Covid-19.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Umuryango w’abize mu Bushinwa (wambaye umupira w’umukara), Uwungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda ndetse n’Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo wakiriye ibiribwa byahawe abarimu

Ati “Twatekereje guha inkunga abarimu bigishaga mu mashuri yigenga kubera iki cyorezo bamwe muri bo ntibagihembwa[…] kubamenya bose twe ntibyari kutworohera niyo mpamvu inkunga twayishyikirije Akarere niko gafite inshingano zo kureba abarimu bagizweho ingaruka kurusha abandi”.

“Inkunga izahabwa abarimu bagizweho ingaruka na Covid-19”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’ Akarere ka Gasabo(DDEA) Mudaheranwa Regis, yabwiye Iriba News ko ibivugwa n’aba barimu nta shingiro bifite.

Yagize ati “Inkunga yagenewe abarimu bagizweho ingaruka na Covid-19 ibyo bavuga ko hari ikiciro runaka yagenewe sibyo[…]ibyo bavuga ngo izahabwa 150 bo muri Leta n’abandi 150 bo mu mashuri yigenga bari kubikura he? Inkunga izahabwa abarimu bagizweho ingaruka niki cyorezo kandi igikorwa cyo kumenya abo ari bo kirimo gukorwa neza twohereje abantu mu mirenge barimo gukora urutonde rwabo”.

Ku kijyanye nuko uru rutonde ruri gukorwa n’umwarimu wo muri Leta, mu gihe abarimu bo mu mashuri yigenga bifuzaga ko rukorwa n’ubahagarariye, uyu muyobozi yasubije agira ati  “Uwo ubahagarariye sinigeze mukenera nimukenera buriya nzamuhamagara. Icyo dukora nukureba ngo iyi nkunga ingana gute uyikeneye ninde?”

Mudaheranwa yakomeje avuga ko aba barimu badakwiye kugira impungenge ngo kuko iyi nkunga ihari kandi ikazahabwa abarimu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Photo:Kigali today

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Kigali: RIB yahaye ubutumwa abajura, igira inama abatunze Telephone

Emma-Marie

Gisagara: Abakora inzoga izwi ku izina rya ‘Nyirantare’ batawe muri yombi

Emma-Marie

Kubera iki mu Rwanda ijoro ry’ibarura riba Tariki 15 Kanama ?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar