Image default
Amakuru

Paul Rusesabagina ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘RIB’ rumaze gutangariza abanyarwanda n’amahanga ko binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe.

Rusesabagina arakekwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane b’abanyarwanda mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

RIB yakomeje ivuga ko ubu Rusesabagina acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

Related posts

Rwanda –Burundi :Perezida Ndayishimiye yizeye ko ‘vuba ibi bihugu byongera kubana neza’

Ndahiriwe Jean Bosco

Uwahoze ari umukozi wa Facebook yamennye amabanga yayo akomeye

Emma-Marie

Nyagatare: Umugore akurikiranweho guhana umwana we by’indengakamere

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar