Image default
Amakuru

Ibirayi birarya umugabo bigasiba undi

Igiciro cy’ibirayi hirya no hino mu gihugu cyaratumbagiye ibi bigatuma ab’amikoro macye batabasha kubyigondera kuko bisigaye biribwa n’umugabo bigasiba undi.

Ikiro cy’ibirayi ku masoko yo hirya no hino mu gihugu kiragura hagati ya 350 FRW na 450. Si mu turere bidahingwamo gusa biribwa n’umugabo bigasiba undi gusa kuko no mu turere tuzwiho guhinga ibirayi nka Musanze, Nyabihu na Musanze byabaye ingume, ndetse n’ababicuruza ngo ntibakibibona.

Hari uwabwiye RBA ati“Ibirayi turi kubibona bitugoye hari igihe umuntu amara kabiri cyangwa gatatu adacuruje kubera ko biri kuza ku giciro kiri hejuru cyane”.

Hari n’umuturage wavuze ati “Ibirayi biri kugura hagati ya 350Frw na 400Frw kandi nta n’ibiri kuboneka biri kurya umugabo bigasiba undi”. Undi ati “Kugeza ubu ikirayi ni nk’umuti”.

Izamuka ry’igiciro cy’ibirayi no kuba ari bicye ku isoko gikwiye kureberwa mu nguni nyinshi. Abatubuzi n’abahinzi b’ibirayi bavuga ko imbuto iboneka ihenze bakongeraho ko imbuto zimwe na zimwe zishaje.

Bakagaragaza ko hari nk’imbuto usanga zimaze imyaka igera nko kuri 30 bakifuza ko izo mbuto zishaje zasimbuzwa  izindi.

Hari umuhinzi wagize ati “Imbuto RAB itubura iziha abatubuzi bane nabo bakarangiza kuzitubura zihenze. Izo mbuto zihenze rero ntabwo abahinzi bo hasi bashobora kubona ubushobozi kugirango zisakare mu bahinzi”.

Ikindi batunze urutoki gishobora kuba cyarabaye nyirabayazana w’ibura ry’ibirayi ni ikijyanye n’abahinzi baryoherwa n’ifaranga igihe cy’umwero bikarangira bagurishije umusaruro wose ndetse n’imbuto ntibayirebere izuba.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ‘RAB’ kivuga ko igiciro cy’ibirayi kuri iki gihe cyazamuwe nuko atari umwero wabyo.

Mu myaka itanu ishize, igiciro cy’ibirayi cyazamutseho 250Frw ku kiro, nko mu mwaka wa 2015 ikiro cyaguraga 150frw  uyu munsi kiragura 400Frw. Imbuto nziza y’ibirayi yaguraga 300 Frw, ubu iragura 650Frw.

Ikibazo cy’ibura ry’ibirayi ndetse n’igiciro cyabyo gikomeza gutumbagira uko bwije nuko bucyeye, si ubwa mbere kivuzwe mu Rwanda, kuko mu 2017 byigeze kubura kugeza ubwo biba bike ku isoko n’ibibonetse bigahenda ndetse ugasanga mu masoko higanje ibituruka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

 

 

Related posts

Perezida Kagame mu kababaro ko gupfusha inshuti ye Magufuli

Emma-Marie

Rutsiro: Hari abana bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka batiga

Emma-Marie

“Sinigeze ntanga uburenganzira bwo gusenya Ikigo cy’Ishuri”Mayor Kayumba Ephrem

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar