Image default
Amakuru

Nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu Magereza yo mu Rwanda-RCS

Nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu Magereza yo mu Rwanda-RCS

Umuvugizi rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa aravuga ko nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu Magereza yo mu Rwanda, abageze mu za bukuru, abarwayi n’abandi bafite ibibazo byihariye ngo bitabwaho uko bikwiye.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Selvillien tariki 29/8/2020, hari aho avuga ko Gereza ya Gicumbi yabagejejeho ikibazo cy’abagororwa bafite ikibazo cy’indwara zikomoka ku mirire mibi, abafite ikibazo cy’indwara zidakira nka SIDA, Diyabete n’abageze mu zabukuru.

Akagira ati “Kubera iyo mpamvu twanditse iri tangazo ngo dusabe buri muntu wese ufite umutima utabara ngo mu bushobozi bwe uko bungana kose, agire icyo agenera abo bavandimwe bacu babaye. Hakenewe cyane cyane sosoma, isukari, indagara n’imyambaro bitabujije ko n’uwagira n’ikindi yifuza kubafashisha atagitanga”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye Iriba News ko ibiri muri iri tangazo atari ukuri dore ko nta na ‘copie’ yaryo RCS yahawe.

Yagize ati “RCS iravuguruza ibiyikubiyemo kuko yateganyije uburyo bwo gufasha abafunzwe ndetse hari n’uburyo yita ku barwayi n’abanyantege nke[…]iyo baruwa ntayo twabonye nanavuganye n’umuyobozi wa gereza ya byumba nsanga ibyo bintu ntabyo azi. Tugiye kuvugana na musenyeri tumenye iby’iyo baruwa”.

Yakomeje avuga ko muri iki gihe imfungwa n’abagororwa badasurwa kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, abafite ababo bafunze baboherereza amafaranga bifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Hari numero twatanze abafite ababo bafunze boherezaho amafaranga natwe tukayageza kuwo yohererejwe. Ahubwo ikibazo twahuye nacyo nuko hari abayohereza ntibavuge uwo bayoherereje tukaba dukomeje gusaba abantu ko umaze kohereza amafaranga yajya ahita yohereza n’ubutumwa bugufi ukavuga amazina y’uwo uyoherereje”.

“Ikibazo kirahari”

Twifuje kumenya icyo Mgr Nzakamwita, avuga kuri iyi baruwa yemeza ko ariwe wayishyizeho umukono.

Ati “Ubuyobozi bwa gereza nibwo bwadutabaje nonese ko ababasurage batakibazura. Nta cyaha kirimo cyo gufasha leta muri icyo kibazo kandi si abafunzwe gusa hari abakene benshi basaba ko bakwitabwaho muri ibi bihe bya coronavirus. Dukorana n’imirenge dukorana n’izindi nzego batugezaho uko ikibazo gihagaze”.

Indi nkuru wasoma:https://iribanews.com/imfungwa-nabagororwa-babayeho-bate-muri-ibi-bihe-bya-covid-19/

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Rwanda: Japan announces support to Burundian refugees hosted in Mahama Camp

Emma-Marie

Kicukiro: Hari abaturage bavuga ko ‘banyazwe amasambu’agaterwamo ibiti  

Emma-marie

Kigali: Ibintu byahindutse Inyamirambo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar