Image default
Amakuru

Rwanda: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 29.4% bimurwa nta ngurane bahawe

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko hari abaturage 29.4% bimurwa kubera ibikorwa by’inyungu rusange badahawe ingurane.

Ubushakashatsi bujyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bwakozwe hagati ya Werurwe na Kamena 2020 mu Turere 15. Muri ubwo bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 28 Kanama 2020 habajijwe ingo 1337 ndetse n’abantu 57 bafite mu nshingano ibijyanye no kwimura abaturage.

Ibyavuyemo nuko 85.8% by’abimurwa bamenyeshwa amakuru y’ibikorwa by’inyungu rusange mu gihe 14.2% batabimenyeshwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 47.2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye kandi mu gihe gikwiye ni ukuvuga mu minsi itarenze 120, naho 16.4% ntibayibona mu gihe gikwiye naho 29.4% bo bakimurwa nta kintu bahawe.

RBA yavuze ko uwakoze ubushakashatsi ku bijyanye no kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, Dr Iyandemye Samuel, arerekana ibibazo bikunze kugaragara mu kwimura abaturage.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye twabonye ni aho twasanze nibura hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze, igihe cyo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange bareba kugera ku mihigo yabo bakareka kubahiriza uburenganzira bw’umuturage bigatuma niba babwiwe ko bagomba kuzuza inshingano bakaza bakimura umuturage akaba ashobora kugenda nta ngurane yahawe”.

“Ikindi tutishimiye ni ikijyanye no kumvikana n’abaturage, ugasanga Leta yumvikanye n’abaturage kugirango ikore ‘project’ runaka ariko ugasanga iyo ukurikije amategeko ntabwo inzego zitangana zishobora kumvikana. Umuturage ikintu cyose Leta imusabye birangira yemeye”.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire, avuga ko ibyagaragajwe nubu bushakashatsi bizashyikirizwa inzego zishinzwe kubikemura.

Ati “Komisiyo ntabwo iyo ikoze ubushakashatsi nkubu ibibika cyangwa ngo ibishyire kuri weebsite irekere aho. Mu nshingano dufite ni ugukurikirana twabona aho ibibazo biri tukabishyikiriza inzego ariko twabanje no kubaza tuti ese iki kibazo muragikoraho iki? Biraza kudufasha dukorane n’izi nzego turazigezaho imyanzuro yavuye muri ubu bushakashatsi mu buryo bw’inyandiko”.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu irateganya gukora ubundi bushakashatsi buzagaragaza iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Covid-19: Perezida Macron yakiranye yombi ikifuzo cya Selana Gomez  

Emma-Marie

Kamonyi: Imikorere y’Uruganda rwenga ikigage ihagaze ite muri iki gihe?

Emma-Marie

Leta irashishikariza abahinzi guhunika nibura 30% by’umusaruro beza

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar