Image default
Sport

Paul Pogba wa Manchester United bamusanzemo Coronavirus

Umukinnyi wo hagati wa Manchester United, Paul Pogba, bamusanzemo coronavirus. Ibi bikaba byatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Didier Deschamps.

Uyu mukinyi w’imyaka 27 wasanzwemo Coronavirus, yahise ashyirwa mu kato azamaramo iminsi 14.

Kubera izo mpamvu Paul Pogba ntazashobora gukina umukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa n’ikipe y’igihugu ya Suede, uyu mukino ukazaba ku wa gatandatu tariki 05 Nzeri 2020. Ntazitabira kandi umukino uzahuza u Bufaransa na Croatia, uzaba tariki ya 08 Nzeri 2020.

Dailymail dukesha iyi nkuru yatangaje ko Pogba ashobora gukina umukino rwa mbere rwa Manchester United, mu irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu mwaka w’imikino, uzayihuza na Crystal Palace tariki ya 19Nzeri 2020.

Itangazo ryasohowe na Manchester United, riravuga ko abakinnyi bose bifuriza Paul gukira vuba kugirango azatangira irushanwa ameze neza.

Mu ikipe y’iggihugu y’u Bufaransa, Paul Pogba azasimburwa n’uwitwa Eduardo Camavinga, umukinyi w’imyaka 17 asanzwe akina mu ikipe ya Rennes.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Amavubi yatsinzwe

Emma-Marie

J. Cole yasubiye iwabo imikino ya BAL itarangiye

Emma-Marie

Messi yageze ku nzozi ze bamwe bati ‘niwe mana y’umupira w’amaguru ku Isi”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar