Image default
Sport

Ejo ku cyumweru irushanwa rya ‘BAL 2021’ rizatangira mu Rwanda

Irushanwa nyafurika mu mukino wa Basketball rizwi nka Basketball Africa League BAL riterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’uwo mukino muri Amerika, NBA riratangira ku ya 16 Gicurasi 2021 i Kigali.

Kuva ku itariki ya 16 kugeza kuya 30 I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda hazabera irushanwa nyafurika ry’umukino w’intoki wa Basketball-BAL rizahuza amakipe 12 aturutse hirya no hino ku mugabane w’Afurika.

Iri rushanwa riraba mu gihe hari hashize umwaka umwe risubitswe kubera icyorezo cya Virusi ya Korona.

Image

Iri rushanwa nyafurika BAL ryagombye kuba ryaratangiye ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatatu umwaka w’2020, i Dakar muri Senegal, ariko ryaje gusubikwa kubera icyorezo cya virusi ya Korona.

Ni irushanwa rituruka mu bufatanye hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika-NBA na Federasiyo mpuzamahanga y’umukino wa Basketball FIBA.

Amakipe aturutse mu bihugu 12 bya Afurika ari byo Alijeriya, Angola, Kameruni, Misiri, Madagasikari, Mali, Maroke, Mozambike, Nijeriya, u Rwanda, Senegali na Tuniziya ni yo azitabira iri rushanwa.

Bibaye ubwa mbere ishyirahamwe NBA ritangiza irushanwa hanze y’Amerika ya ruguru.

Image

Amakipe azitabira irushanwa agabanyije mu matsinda atatu:

Itsinda A rigizwe n’amakipe akurikira:

1. US Monastir yo muri Tuniziya ikinamo rurangiranwa Ater Majok.

2. Rivers Hoopers yo muri Nijeriya na Kizigenza wabo Ben Uzoh.

3. Patriots yo mu Rwanda na kizigenza wayo Aristide Mugabe.

4. GNBC yo muri Madagasikari ikinamo Cameron Ridley

Itsinda B rigizwe n’amakipe:

1. Petro de Luanda yo muri Angola irangajwe imbere na Aboubakar Gakou.

2. AS Salé yo muri Maroke iyobowe na Eric Kibi.

3. AS Police yo muri Mali na rurangiranwa Badra Samake.

4. FAP yo muri Kameruni na kizigenza wayo Ebaku Akumenzoh.

Naho itsinda C ryo rigizwe na:

1. Zamalek yo mu Misiri irangajwe imbere na Anas Osama Mahmoud.

2. AS Douanes yo muri Senegali na rurangiranwa Chris Cockley.

3. GS Pétroliers yo muri Alijeriya na kizigenza wayo Mohamed Seddik Touati.

4. Na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambike ya rurangiranwa Alvaro Calvo Masa.

SRC:VOA

Related posts

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe miliyoni 120 Frw

Emma-Marie

Zinedine Zidane ntashishikajwe no kuba Man Utd yamusaba kuba umutoza wayo

Emma-Marie

Lionel Messi yasubiye mu myitozo muri Barcelona

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar