Image default
Amakuru

Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rukuta wa Twitter, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwali, aboneraho no kubibutsa ko u Rwanda ari umbuto y’ubutwari.

Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Umunsi w’intwari z’igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu mwaka uba wizihijwe ku nshuro ya 27. Ni ibikorwa byagaragaje umusaruro w’uko Abanyarwanda bakunda bakanashyigikira intwari zabo, kumenya ko igihugu cyubatswe kandi cyizakomeza kubakwa n’ubutwari igihe cyose, no kuba Abanyarwanda bamaze kumenya agaciro no kugira indangagaciro y’ubutwari.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Agashya mu Mujyi wa Kigali: Intebe zo kwicaraho mu busitani hirya no hino

Emma-Marie

Kigali: Iminsi itatu yo kugenzura urugo ku rundi abatarikingije Covid-19

Emma-Marie

Musanze: Koperative y’abapfakazi yafunze imiryango kubera Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar