Image default
Amakuru

Gicumbi: Abaturage bibukijwe akamaro ko kubungabunga amashyamba n’amazi

Muri gahunda yo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’amashyamba, uw’amazi, n’uw’ubumenyi bw’ikirere, Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa batandukanye bakoze umuganda rusange wo gutera ibiti, hakaba hatewe ingemwe z’ibiti 8150 kuri 3.5 Ha, hasibuwe imiringoti ifata amazi, hatanzwe n’ibiganiro bisobanura akamaro ko kugira amakuru ku iteganyagihe, no kubungabunga amashyamba n’amazi.

Image

Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Werurwe 2023 wabereye mu  Murenge wa Bwisige, Akagari ka Rutoma mu Karere ka Gicumbi,  Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariyairi  Jeanne d’Arc, yasabye abaturage kurushaho kwitabira gahunda zitandukanye zo kubungabunga ibidukikije, zirimo gutera amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kwirinda gusarura amashyamba ateze, gukoresha amashyiga ya rondereza.

Minisitiri Mujawamaliya kandi yabwiye abaturage ko buri wese natitabira kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, hari akaga kabategereje ko gutakaza ijanisha ry’ubutaka riri hegitari  35 na 71 mu Turere tugize intara y’amajyaruguru kandi mu gihe kitari kinini.

Image

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije muri iyi ntara, ariko kandi ko intambwe ikiri ndende biturutse ahanini ku miterere y’iyi Ntara irangwa n’imisozi miremire.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwitabira gutera ibiti bishya no kuvugurura ibishaje, kurwanya isuri bacukura imiringoti banasibura isanzwe ihari, kuzirika ibisenge by’inzu ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibiza.

Image

Uyu muganda wakozwe kandi mu rwego rwo kwizihiza mu buryo bukomatanyije Umunsi Mpuzamahanga w’amashyamba, uw’amazi n’uw’ubumenyi bw’Ikirere, hazirikanwa insanganyamatsiko: ▪︎Amashyamba ni Ubuzima, Tubungabunge amazi agere kuri buri wese ,Tubungabunge ikirere n’umutungo kamere w’amazi ku nyungu z’abatuye Isi mu bihe bizaza.

SRC: Northern Province

Photo: Ministry of environment

 

Related posts

Imibiri irenga 100 y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi yataburuwe mu byobo i Nyamirambo

Emma-marie

Umuvunyi yagaragaje ko imitangire y’amafaranga agenerwa abahabwa ‘Shisha Kibondo’ itanoze

Emma-Marie

Rwanda: Zambia yateye utwatsi ibyo ‘Sankara’ ashinja Perezida wayo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar