Image default
Amakuru

Rwanda: Zambia yateye utwatsi ibyo ‘Sankara’ ashinja Perezida wayo

Ibiro bya perezida wa Zambia byatangaje ko byababajwe no kumva mu binyamakuru ko Perezida Edgar Lungu yavuzwe mu rukiko rwo mu Rwanda ko yahaye ubufasha bw’amafaranga yo gukora ibitero ku Rwanda.

Ku wa mbere w’iki cyumweru mu rukiko rw’i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, Callixte Nsabimana ‘Sankara’ atangira kwiregura, yavuze ko perezida wa Zambia yahaye ubufasha umutwe yari abereye umuvugizi.

Nsabimana yavuze ko biciye ku bucuti Perezida Edgar Lungu afitanye na Paul Rusesabagina utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda uwo mukuru wa Zambia yahaye umutwe wa FLN $150,000 yo kubafasha mu bitero uyu mutwe wagabye ku Rwanda.

Paul Rusesabagina ntacyo yatangaje ku byavuzwe na Bwana Nsabimana mu rukiko.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru wa Zambia rigira riti: “Turifuza guhakana ibi byavuzwe no gushimangira ko ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro”.

Iri tangazo rivuga ko imibanire y’u Rwanda na Zambia ikomeje kuba myiza.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yavuze ko umutwe wa FLN wahawe ubufasha mu buryo bunyuranye na leta ya Uganda n’iy’u Burundi, ibyo ibi bihugu byahakanye mu bihe byashize.

Nsabimana azagaruka mu rukiko tariki 10/09, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa, byinshi muri byo avuga ko yemera.

Inkuru bifitanye isano : https://iribanews.com/sankara-yashyize-mu-majwi-perezida-wa-zambia-gutera-inkunga-umutwe-wa-fnl/

 

 

Related posts

Rulindo: Batewe impungenge n’abanduye Coronavirus batoroka

Ndahiriwe Jean Bosco

Canada: Abantu babiri bishwe batewe icyuma i Québec

Emma-marie

Kamonyi: Ingimbi 2 ziracyekwaho kwiba mudasobwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar