Image default
Amakuru

Uduce tumwe two muri Nyamagabe na Nyamasheke twasubiye muri ‘Guma mu Rugo’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, tumwe mu tugari two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamashe twasubijwe muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ nibura mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Mu Karere ka Nyamagabe, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni aka Kigeme mu Murenge wa Gasaka, ndetse n’aka Ruhunga mu Murenge wa Kibilizi.

Mu Karere ka Nyamasheke, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni tune two mu Murenge wa Gihombo, ari two aka Mubuga kose, aka Butare (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu), aka Gitwa kose, ndetse n’aka Jarama (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu).

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abaturage batuye mu tugari twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza abigenga.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano na zo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima. Niba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa akabona ubifite, yahamagara 114.

Related posts

Ibisobanuro bya RSSB ku nkuru yanditsweho

EDITORIAL

Impaka ku mabwiriza y’umujyi wa Kigali ahana umubyeyi utambitse agapfukamunwa umwana uri hejuru y’imyaka ibiri

Emma-marie

Living Together: 5 Decorating Tips for Couples

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar