Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hari ibisasu by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byaguye ku butaka bw’u Rwanda, mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru bigakomeretsa abaturage ndetse bigasenya n’inzu.
RDF yavuze ko kugeza ubu umutekano umeze neza nk’ibisanzwe. Yasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) gukora iperereza kuri iki kibazo. Ivuga ko abayobozi b’u Rwanda bari kuvugana n’abo mur DRC hasuzumwa iki kibazo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko abakomeretse barimo guhabwa ubuvuzi, ubuyobozi bukaba burimo kugenzura ibyangiritse.
@RBA