Image default
Mu mahanga

Rwambikanye hagati y’Ingabo za ONU na M23

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri DR Congo ku cyumweru no kuwa mbere zikoresheje za kaugujugu n’imbunda zirasa imizinga zinjiye mu mirwano ishyamirayije inyeshyamba za M23 n’ingaboza Leta.

Mu butumwa kuri Twiter, MONUSCO ivuga ko M23 yabateye, ikanatera ingabo za leta ahitwa Shangi muri teritwari ya Rutshuru ariko ko “mu murava n’ubutwari ingabo za ONU zasubije ibyo bitero”.

M23 ivuga ko ku cyumweru mu gicuku ariyo yatewe n’ingabo za leta zifatanyije n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR, nyuma MONUSCO nayo ikinjira mu mirwano na za kajugujugu.

Ku cyumweru, imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba teritwari ya Rutshuru yatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya hakurya muri Uganda.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko kuva saa kumi z’igitondo none kuwa mbere bakomeje kuraswaho na MONUSCO, ingabo za leta, n’inyeshyamba zirimo kuyifasha.

Ku cyumweru nijoro mu butumwa bw’amajwi yatanze, Ngoma yari yavuze ko indege za kajugujugu za MONUSCO “zarashe mu buryo bukomeye” ku birindiro byabo.

BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za leta ku bizivugwaho ntibyashoboka, kandi ntitwashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na MONUSCO na M23.

Bintou Keita intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRCongo yamaganye ibitero bya M23 ku ngabo za leta n’iza MONUSCO nk’uko bivugwa n’itangazo ry’izi ngabo.

Madame Keita yasabye M23 “guhagarika imirwano ako kanya” ikajya mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi biri mu byemejwe n’abakuru b’ibihugu n’ibiganiro by’i Nairobi.

Mu cyumweru cyashize M23 yasohoye amatangazo ivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kuyigabaho ibitero zifatanyije n’inyeshyamba, kandi ishinja MONUSCO gushyigikira uwo mugambi.

Ingabo za leta na MONUSCO icyo gihe ntacyo batangaje ku byo M23 yabashinje byo gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR gutegura ibitero.

Ingabo za MONUSCO zisanzwe zarahawe uburenganzira bwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri DR Congo ariko zinengwa n’abaturage ko nta kinini zirakora mu myaka irenga 20 zihamaze.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta iri mu biganiro byatangiriye i Nairobi mu mpera z’ukwezi gushize isaba imitwe myinshi y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi.

Leta yavanye M23 mu mitwe yo muri DR Congo bigomba kuganira iyishinja kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe ibyo biganiro byari bigiye gutangira i Nairobi.

M23 ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za leta kugira ngo bahe impamvu abayoboye ibiganiro yo kubivanamo M23.

Abakuru b’ibihugu by’akarere mu kwezi gushize bemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba z’amahanga n’izindi zizanga gushyira intwaro hasi mu burasirzuba bwa Congo.

Ibiganiro by’inyeshyamba na leta biteganyijwe ko bigomba gukomereza i Goma muri DR Congo.

@BBC

Related posts

Ibyifuzo bya Perezida Kim Jong-un ku isabukuru ye

Ndahiriwe Jean Bosco

Gusubira inyuma kwa M23 ‘Nta kizere dufite ko byarangiye’

Emma-Marie

Agahinda k’abimukira bo muri Haiti bari ku mupaka wa US

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar