Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafashe Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungiririje w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yatangaje ko Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye ko yagiye abaka amafaranga abizeza kubashakira visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo, iperereza rirakomeje.
Dr Nibishaka Emmanuel
Umuvugizi wa RIB yatangarije RBA ko tariki 21 Gicurasi aribwo RIB yafashe ifunga Dr Nibishaka Emmanuel akurikiranwheo ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
@RBA