Nyirarukundo Rosatta, atuye mu Mudugudu w’isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu. Avuga ko yatahutse ava muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo, abana ba mukuru we bakanga ko ajya mu mitungo y’iwabo, ubu akaba abayeho nabi.
Uyu mukecuru uri mu Kigero cy’imyaka 65, avuga ko mbere y’umwaka w’1994, ababyeyi be bari bafite imitungo igizwe n’amasambu, inzu ndetse n’ibibanza mu mujyi wa Rubavu, none akaba abayeho aca asembera nyuma y’uko ahungutse ava muri Congo agasanga ababyeyi be ndetse n’abavandimwe bose barapfuye, abana ba mukuru we bakaba baranze ko ajya mu mitungo y’iwabo.
Aganira na IRIBA NEWS yaravuze ati: “Nagi mpunguka nkongera ngahunga kubera ko abo ban aba mukuru wanjye bameneshaga bakamubwira ko bazangirira nabi. Nyuma rero naje kumenya ko impamvu bambwira ibyo byose ari ukugirango bikubire imitungo y’iwacu.”
Arakomeza ati: “Mu 2017 nafashe icyemezo ndatahuka, ngeze mu Rwanda bancumbikira iminsi micye barangije batangira kumenesha ngo ninjye gushaka iyo mba. Nibwo twatangiye kuburana nkabatsinda nabo bakemera ko ndi nyina wabo, bakanemera ko bazampa ku mitungo y’iwacu ariko ngategereza ko bishyirwa mu bikorwa ngaheba.”
Nyirarukundo avuga ko amaze kunanirwa guhora asiragira mu nkiko, akaba asaba inzego zitandukanye hamwe na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero kumufasha kubona imitungo ye.
Ati: “Dutahuka twanyuze mu kigo cya mutobo, mbwira abatwakiriye ikibazo cyanjye bambwira ko bazamfasha, ariko nayobewe aho nabasanga ngo bamfashe.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare Nyirahabineza Valérie, yabwiye IRIBA NEWS ko umugenerwabikorwa wa RDRC ugize ibibazo ageze mu muryango (asubijwe mu muzima busanzwe) abimenyesha inzego z’ibanze zimwegereye agafashwa nkundi muturage.
Yaravuze ati : “Iyo bakiri mu kigo cya mutobo, hatumirwa abahanga mu by’amategeko babafasha gusobanukirwa uko gahunda y’ubutabera mu Rwanda ikora, abafite ibibazo bakabibaza ndetse bagakorerwa ubuvugizi. Bashishikarizwa kandi kugana abajyanama mu by’amategeko bari aho batuye (MAJ). RDRC ifite umujyanama mu by’amategeko ushobora gufasha abagenerwabikorwa bagize ibibazo akabasobanurira inzira banyuramo bashaka ibisubizo mu buryo abaturage bafite ibibazo bisa n’ibyabo bafashwamo, ashobora kubagira inama ndetse akabayobora inzira banyuramo bakarenganurwa.”
Yarakomeje ati: “RDRC ntibibujijwe ko iyo imenye umugenerwabikorwa wayo ufite ikibazo nawe iramufasha, umunyamategeko akamugira inama, ndetse byaba ngombwa agakorerwa ubuvugizi ku nzego zamufasha. Abari mu cyiciro cy’abafite ubumuga bemererwa abunganizi mu mategeko.”
Nyirahabineza yakomeje avuga ko abafite ibibazo bijyanye n’imitungo babimenyesha umukozi wa RDRC ukorera mu ntara barimo nawe akabigeza ku buyobozi bagakorerwa ubuvugizi bigakemuka.
Twifuje kuvugana n’abo Nyirarukundo avuga ko abereye nyina wabo, batubwira ko ntacyo bavuga ku kibazo kiri mu rukiko