Image default
Abantu

Hari abashakana bibwira ko urugo rwabo ruzaba rumeze nk’izo babona muri filimi z’urukundo

Bamwe mu basore n’inkumi bashakana bafite inzozi zo kuzagira urugo rumeze nk’izo babona muri filime z’urukundo bamara kurushinga bagatungurwa no gusanga ibyo bibwiraga bihabanye n’uko babayeho bikaba byaba nyirabayazana yo gusaba gatanya.

Gukunda biraryoha bikaba akarusho iyo ukunze ugukunda, akaba ari nawe muzabana nk’abashakanye icyo kinyotera cy’urukundo mufitanye kibabera urumuri rumukira inzira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Filime z’urukundo zikundwa n’abatari bacye kubera uburyo abazikina bagaragara nk’abatuye mu isi yabo y’ibyishimo, kwihangana, kubahana, kurwanirana ishyaka n’ibindi byiza byinshi buri wese yifuza akanifuriza uwo akunda. Benshi mu bakunda kuzireba ari ingaragu baba bifuza ko guhuza ibyo barebye muri uwo mukino n’ubuzima bazabamo bamaze gushaka, ariko kandi bihira bake.

Iriba News yaganiriye na bamwe mu bamaze kurushinga bavuga ko ibyo bari biteze mu rushako atari byo babonye bigatuma inzozi z’urugo barotaga bakirambagizanya zihinduka umwijima waje kuvamo gusaba gatanya.

Amazina y’abo twaganiriye yagizwe ibanga kuko babidusabye

Umwe mubo twaganiriye ni umugore uvuga ko umugabo we yakundanye n’umugabo we imyaka itanu, umwaka wa gatandatu bagahita bashakana nk’umugore n’umugabo.

Ati “Muri iyo myaka yose numvaga nta rindi juru ribaho uretse iryo nabonaga mu rukundo rwanjye na[…]abantu benshi bavugaga urugo rwacu ruzaba ari urw’abamalayika kubera ukuntu twakundanaga. Nanjye najyaga numva ko urugo rwacu ruzaba rumeze nk’izo mbona muri filime z’urukundo. Ariko maze kubyara bwa mbere naratunguwe kuko umugabo yahise yadukana ingeso ntari muziho zirimo ubusinzi no kunca inyuma byatumye nsaba gatanya”.

Umwe mu bagabo baduhaye ubuhamya avuga ko gufata umukunzi wawe nka malayika ari kimwe mu bituma bamwe batungurwa iyo bamaze gushakana.

Ati “Nkimurambagiza nabonaga ari umukobwa mwiza uhora aseka, ugira urugwiro, ugira isuku mbese nabonaga ari malayika Imana yanyihereye. Naratunguwe tumaze kubana kuko nasanze byabindi byose nta na kimwe afite ntangira kwiyahuza inzoga no gutaha igicuku kinishye byaje kurangira dutandukanye”.

Muri raporo ya NISR yiswe ‘Rwanda vital statistics report 2019’ hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n’inkiko zo mu Rwanda umwaka ushize, mu Mujyi wa Kilgali hatanzwe izigera ku 2400, mu Majyepfo hatangwa gatanya 1989, mu Burengerazuba hatanzwe 1820, mu Burasirazuba hatanzwe 1482 naho mu Majyaruguru hatangwa gatanya 1250. Imibare ya NISR igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n’imiryango yashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko uwo mwaka, wavuga ko nibura mu miryango 100, imiryango 18.4 yatandukanye.

Uwamahoro Chantal

 

 

Related posts

Bugesera: Baratabariza abana b’abakobwa batanu baba bonyine bataruzuza imyaka y’ubukure

Emma-Marie

Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV ari mu maboko ya RIB

Emma-Marie

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’u Buzima

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar