Image default
Abantu

Kubabarira bisaba umuhate -Markle Meghan

Markle Meghan, umugore w’igikomangoma Harry cy’Ubwongereza, yavuze ku kamaro ko kubabarira mu kiganiro kirambuye n’ikinyamakuru cyo muri Amerika.  

Meghan, w’imyaka 41, yabwiye The Cut ko “kubabarira bisaba umuhate ukomeye ” ubwo yari abajijwe ku mibanire ye n’umuryango w’ibwami, n’abo mu muryango we.

Ati: “Namaze gutera intambwe igaragara, cyane cyane kumenya ko navuga icyo ari cyo cyose.”

Yavuze kandi ku mibanire y’igikomangoma Harry na se, Igikomangoma Charles.

Abajijwe n’umunyamakuru Alison Davis ku ngaruka z’ikirego cye ku buzima bwite yareze ikinyamakuru Mail on Sunday, Meghan yasubije ati:

“Harry yarambwiye ngo ‘nabiburiyemo data.’ Ntabwo bigomba kubagendekera uko byangendekeye, ariko uwo ni umwanzuro we.”

Umuvugizi wa Meghan nyuma yabwiye BBC ko yasobanuraga papa we bwite, ubu batakivugana, kandi yavugaga ko yizeye ko ibyo bitazaba no ku mugabo we Harry.

Meghan Markle's Close Friend Praises Her as Being 'Stronger Than She Knows'

Prince Harry n’umugore we Meghan mu kiganiro na Ophah

Davis yabajije Meghan niba hari umwanya w’imbabazi hagati ye n’umuryango yashatsemo ndetse n’umuryango we bwite.

Meghan arasubiza ati: “Nibaza ko imbabazi ari ingenzi cyane. Bisaba ingufu nyinshi kutababarira.

“Ariko bisaba n’umuhate munini kubabarira. Nateye intambwe ikomeye, cyane cyane kumenya ko nshobora kuvuga icyo ari cyo cyose.”

Muri iki kiganiro cy’amagambo 6,450, Meghan kandi yavuze ku:

  • ubwoba bwe ko iyo aguma mu Bwongereza umuhungu we Archie, w’imyaka 3, yari kwibasirwa n’itangazamakuru
  • yanenze kuba atari afite ubwisanzure ku gusohora amafoto y’umuryango nubwo yari mu bantu bakuru ibwami
  • yavuze ko yumvaga “kubaho gusa [kwacu], kwari kubangamiye imikorere y’inzego z’ubutegetsi” mu Bwongereza
  • ahishura ko arimo gutekereza kugaruka kuri Instagram.

Igikomangoma Harry cyabwiye umunyamakuru Davis ko atemera ko hari abantu bo mu muryango w’ibwami babana kandi bakorera hamwe bya hafi nk’uko we n’umgore we ubu bameze.

Inyandiko ya kiriya kinyamakuru ivuga ko aba bombi bakorana muri kompanyi yabo Archewell bicaranye ku meza amwe mu biro bimwe.

Umuntu uri hafi y’Igikomangoma Charles yabwiye ibiro ntaramakuru PA ko yababazwa n’uko umuhungu we Harry yumvise imibanire yabo yaratakaye, yongeraho ko: “Igikomangoma gikunda abahungu bacyo bombi”.

Igikomangoma Harry kiti: “Abantu benshi na benshi bo mu muryango wanjye, ntabwo bashobora gukorana no kubana.

“Mu by’ukuri ibi ni ibintu bidasanzwe kuko bisa n’ibizana igitutu kinini. Ariko wumva ari ibintu karemano kandi bisanzwe.”

Harry, w’imyaka 37, mbere yavuze ko se, Igikomangoma Charles, “ntakinyitaba iyo muhamagaye”, ni nyuma y’uko mu 2020 Harry na Meghan bataye imyanya ikomeye bari bafite ibwami.

Mu bwumvikane bwabayeho, aba bombi baretse iyo myanya y’icyubahiro, bituma bagomba kujya kwikorera bakibeshaho. Harry we agumana izina ry’igikomangoma kubera amavuko ye.

Mbere yo kubivamo, aba bombi bifuzaga kuzakomeza gukora nk’ab’ibwami mu muryango mugari w’ibihugu bigize Commonwealth, bigengwa n’ubwami bw’Ubwongereza.

Meghan ati: “Ibyo na byo, ku mpamvu tutazi, si ikintu twemerewe gukora, nubwo benshi mu bo muri uwo muryango bo babikora.”

Meghan na Harry, ubu baba i Montecito, muri California, bafite undi mwana w’umukobwa w’umwaka umwe, Lilibet. Basinye amasezerano atandukanye na Spotify na Netflix kuva bava mu Bwongereza.

Ikiganiro na The Cut cyari mu rwego rwo kwamamaza umushinga wa Meghan kuri Spotify podcast witwa Archetypes, wamuritswe mu cyumweru gishize.

@BBC

Related posts

Amafunguro muri Hotel zo mu Rwanda “Ni bibi, bike ariko ukishyura umurundo w’amafaranga”

Emma-Marie

Ngoma: Umusore bivugwa ko yiteye icyuma nyuma yo kwimwa igitsina yapfuye

Emma-marie

Gicumbi: Umwana w’imyaka 17 arasaba ubufasha nyuma yo guterwa inda n’umwarimu wamwigishaga agahita atoroka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar