Image default
Abantu

Ngoma: Umusore bivugwa ko yiteye icyuma nyuma yo kwimwa igitsina yapfuye

Bizimana JP w’imyaka 22 y’amavuko biravugwa yiteye icyuma mu nda nyuma yo gusura Uwera Niyomukiza M.C w’imyaka 24 y’amavuko, akamusaba ko bakora igitsina (ko bakora imibonano mpuzabitsina) umukobwa akabyanga, undi ngo yahise amuteragura icyuma mu nda no mu ijosi nawe akitera mu rubavu none yapfuye.

Ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo.

Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Ukuboza 2020, Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, ukorera Radio 10 yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “J P Bizimana (22) yasuye Uwera Niyomukiza M. C. (24) wiga muri IPRC/Ngoma, umukobwa amwimye umuhungu amuteragura icyuma munda no mwijosi, na we ahita akitera murubavu. Bose bajyanwe kubitaro bya Kibungo ‘umwijima w’umusore uri hanze.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 , Umuseke Muganga Mukuru ku Bitaro bya Kibungo, Dr. Gahima John yemeje urupfu uyu  musore.

Ati “Koko hari abantu baje mu Bitaro bakomeretse batubwira ko bateranye ibyuma, ntabwo twabihagazeho ariko twarabakiriye. Ni byo umusore yapfuye.”

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry na we yemereye Umuseke ko uriya musore yapfuye, avuga ko iperereza rikomeza, ibizavamo bikazatangarizwa Abanyarwanda.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Announcement of name change request

Emma-marie

Umugabo yishwe na Kangaroo yari yoroye

Emma-Marie

Ethiopia: Umuhanzi wari ukunzwe cyane yishwe arashwe urufaya rw’amasasu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar