Image default
Utuntu n'utundi

Wari uzi ko wogoshe ubwanwa bw’injangwe yamara igihe itava aho iri?

Ubwanwa bw’injangwe nibwo buyifasha kumva no kumenya ibintu biyiri hafi, buzifasha kandi  gufata umuhigo ku buryo iyo ubwogoshe ishobora kwicwa n’inzara kuko yamara igihe itava aho ari igishakisha ukundi yabaho itabufite.

Ubwanwa bw’injangwe bufashe ku ngirabika zifite imyakura ku mpera yazo. Iyo myakura ifite ubushobozi buhambaye bwo kumva ikintu cyose kinyeganyeze nubwo byaba ari buhoro cyane. Ni yo mpamvu injangwe zishobora gutahura ibintu biri hafi yazo kandi zitabireba, ibyo bikaba bizigirira akamaro mu mwijima.

Ubwanwa bw’injangwe buyifasha muri byinshi

Urubuga rwa Doctissimo dukesha iyi nkuru bavuga ko bitewe n’uko ubwanwa bw’injangwe butuma zumva ikintu cyose gikomye, ishobora kubukoresha kugira ngo imenye aho icyo kintu giherereye cyangwa aho umuhigo uherereye. Nanone buyifasha kumenya mbere y’igihe uko ahantu igiye kwinjira hangana. Hari igitabo cyavuze ko “abantu bazi bike ku birebana n’imikorere y’ubwanwa bw’injangwe. Icyakora birazwi ko umuntu aramutse abukase, injangwe yamara igihe runaka nta cyo ikora kandi itavaho aho iri.

Abahanga mu bya siyansi barimo baragerageza gukora robo zifite utwuma dufite ubushobozi bwo kumva nk’ubw’ubwanwa bw’injangwe, kugira ngo zijye zimenya kugenda ahari inzitizi.

Ali Javey umuhanga mu bya siyansi wo muri Kaminuza ya Berkeley muri leta ya Kaliforuniya, yavuze ko utwo twuma two mu rwego rwa elegitoroniki dufite ubushobozi buhambaye bwo kumva “dushobora kuzakoreshwa mu bintu byinshi, urugero nko muri robo zo mu rwego rwo hejuru, mu mashini zikorana n’abantu no mu binyabuzima.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Itandukaniro hagati y’urukundo n’ipfa ry’imibonano mpuzabitsina

Emma-Marie

Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n’imitekerereze ya nyirazo

Emma-Marie

Uburyohe bw’urukundo hagati ya Kris Jenner na Corey Gamble arusha imyaka 25 (Amafoto)

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar