Image default
Ubutabera

Abaregwa mu rubanza “Phocas Ndayizera” bamaganye igifungo cya burundu

Abagize itsinda rya 13 baregwa mu rubanza rwitiriwe Phocas Ndayizera bamaganye igifungo cya burundu basabiwe n’ubushinjacyaha.

Baburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, uwabimburiye abandi Martin Munyensanga yabwiye urukiko ko yatunguwe n’igifungo cya burundu yasabiwe kandi yiyumva nk’umwere.

Yavuze ko ubushinjacyaha bwahereye ku byaha buvuga ko yiyemereye nyamara bitarabaye.

Yavuze ko atigeze aba mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda wategurwaga n’umutwe wa RNC ubinyujije ku witwa Cassien Ntamuhanga utagaragara mu rukiko kuko yatorotse igifungo.

Yaba uyu mutwe cyangwa se na Ntamuhanga ubwe, Munyensanga avuga ko atabazi ngo babe bahurira ku mugambi umwe.

Uwitwa Vénuste Mushimiyimana we aregwa kuba yari yarakodesheje inzu abaregwa bahuriragamo bagacura imigambi yo gutega ibisasu ahantu hatandukanye hari ibikorwa remezo.

Nyamara we avuga ko inzu yari yakodesheje yari iyo kubamo kugira ngo ashobore kwegera akazi ke mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Jean Claude Nshimyumuremyi aregwa kuba yaritabiriye inama zaberaga ku musozi wa Jali ziyobowe na Cassien Ntamuhanga yifashishije ikoranabuhanga ry’amajwi rya Whatsapp.

Ubushinjacyaha bwo bwongeye gushimangira ko abaregwa biyemereye ibyaha mu ibazwa nyuma bakaza guhindurira imvugo mu rukiko.

Bwongeye no kunenga imvugo z’abaregwa bihakanye bimwe mu bimenyetso nk’amajwi y’ibiganiro bagiranye bavuga ko ari amahimbano.

Abaregwa kandi bananenze raporo y’abahanga ba gisirikare ku biturika bivugwa ko byari gusenya bimwe mu bikorwa bya Leta.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwaba ari rwo ruharirwa ububasha bwo kuzamenya ukuri kw’ibi bimenyetso.

Kutabonana n’abunganizi

Mu iburanisha rya none abaregwa bongeye kwinubira kuba batemererwa guhura n’abunganizi babo ku mpamvu zivugwa ko ari ukwirinda icyago cya Covid.

Muri iki gihe abavuye hanze barimo n’abunganira abandi mu mategeko ntibemererwa guhura n’abafunze.

Ni ikibazo umucamanza Antoine Muhima yavuze ko kiri kugaragara cyane mu nkiko muri iki gihe.

Yavuze ko agiye kugikurikirana agasaba ko aba bakwemererwa guhura n’abunganizi babo cyangwa bakaba bakwemererwa kuzanwa mu rukiko mu gihe byaba bishoboka.

Uru rubanza rwagombaga gusozwa muri iri buranisha rwongeye kurarana kubera ahanini iki kibazo cy’uko abaregwa badashobora guhura n’abunganizi babo.

Bose uko ari 13 bakurikiranyweho umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi, ubugambanyi mu mugambi wo gukora iterabwoba no gukoresha ibintu biturika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

SRC:BBC

Related posts

Umucamanza yakuweho ‘ubudahangarwa’ atabwa muri yombi na RIB

Emma-Marie

Habumuremyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya milioni 892 z’amafaranga y’u Rwanda

Emma-marie

Abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bagiye gushyirwa ku karubanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar