Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya leta, Busingye Johnston, yanditse ibaruwa isubiza iy’Umudepite muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika witwa Corlyn B, Maloney, aherutse kwandika asaba ko Paul Rusesabagina arekurwa.
Min. Busingye yabwiye Maloney ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko buzaha Rusesabagina ubutabera akwiriye. Maloney yari yanditse asaba Perezida Kagame kurekura Paul Rusesabagina agasubira muri USA.
Minisitiri Busingye yabwiye Maloney ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko Paul Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera kandi yafashwe mu buryo bukurikije amategeko, akaba azaburanishwa mu buryo bukurikije amategeko.
Ibaruwa ivuga ko Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bwasobanuriye amahanga binyuze mu itangazamakuru ko Paul Rusesabagina yafashwe mu buryo bukurikije amategeko, ko atigeze ashimutwa.
Ivuga ko Rusesabagina yateze indege yihariye yisanga mu Rwanda kandi ko ageze mu Rwanda yafashwe kuko yari asanzwe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuko bwari bwaratanze impapuro zo kumufata zifite ikirango cya 2018NPPA Arrest Warrant.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinjanya n’abandi bantu 18, bose bakurikiranyweho ibyaha icyenda birimo no gushinga imitwe yitwara gisirikare n’indi y’iterabwoba kandi yagize uruhare mu kwica abantu mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane cyane mu Majyepfo yarwo mu turere twa Nyamagabe( mu Ishyamba rya Nyungwe) na Nyaruguru.
Buvuga kandi ko na Rusesabagina yigambye biriya bikorwa, bugatanga urugero rw’uko yigeze kubivuga mu Ukuboza, 2018 binyuze muri video yacishije kuri YouTube.
Muri iriya video ngo yavugaga ko ashyigikiye urubyiruko rugira uruhare mu bwicanyi bariya barwanyi bakora kandi ko azabafasha uko ashoboye. Icyo gihe ndetse ngo yavuze ko ari gutegura intambara ku Rwanda.
Ubutabera bw’u Rwanda kandi bwibukije Maloney ko Rusesabagina yari asanzwe yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumufata zasohowe muri 2010 akurikiranyweho gutera inkunga umutwe w’iterabwoba urimo bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi witwa FDLR.
Ibaruwa ya Minisiteri y’ubutabera bw’u Rwanda irangiza ivuga ko aho Rusesabagina afungiye ahabwa ibikwiye umufungwa wese, yemeza ko asurwa n’abo mu muryago we, abaganga n’abamwunganira mu rubanza.Uburenganzira Rusesabagina afite bwo guhabwa ubutabera buteganywa n’Itegeko Nshinga nk’uko ari ubwa buri Munyarwanda wese.
Ibaruwa ya Maloney isaba Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina vuba na bwangu, ikibutsa Perezida Kagame ko USA ishyigikiye Rusesabagina kandi ko imushaka muri USA afite ubuzima bwiza.
Ivuga ko we na bamwe muri bagenzi be bazakomeza gucungira hafi uko ubuzima bwa Rusesabagina bumeze. Maloney avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwa Rusesabagina usanzwe afite uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri hamwe n’izindi ndwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso.
Uyu mudepite yemeza ko ibi bishobora gushyira Rusesabagina mu kaga ko kwandura coronavirus ndetse ngo ikaba yanamuhitana, agasaba Perezida Kagame kurekura Rusesabagina vuba agasubira muri Amerika agasanag umuryango we.
Iriba.News@gmail.com