Image default
Politike

Abitwaje imbunda bavuye “i Burundi” bagabye igitero mu Murenge wa Ruheru i Nyaruguru

Abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bataramenyekana bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa sita n’iminota 20. Aba bateye bakaba baturutse mu Burundi. Ingabo z’u Rwanda zikaba zahanganye na bo, bane muri bo bahasiga ubuzima. Amasasu akaba yamaze iminota iri hagati ya 20 na 30.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi  nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n’udusanduku tujyamo ibiryo by’abasirikare twanditse FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z’u Burundi). Abantu batatu mu bateye bafashwe. Abasirikare batatu ba RDF bakomeretse byoroheje.”

Lt Col Munyengango yavuze kandi ko RDF ikomeza gukurikirana ngo hemenyekane abagabye icyo gitero, bikaba bikorwa binyuze mu nzira za dipolomasi.

Iki gitero cyari kigamije kugirira nabi abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze ucungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda. Uyu mudugudu uherereye mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Abo bantu bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi muri Komini ya Bukinanyana Intara ya Cibitoke ahari ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi, bakaba ari na ho bahise bahungira.

SRC:RBA

Related posts

EAC yafashe ibyemezo bikomeye ku mirwano ibera muri DR Congo

Emma-Marie

Covid-19: Imyuka ihumanya ikirere yagabunutseho 20% i Kigali

Emma-marie

COVID19: U Rwanda rushobora guhomba miliyari 200 z’imisoro

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar