Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka Ikigo ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda kizongera gukora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi muri iyi ambasade ‘Chargé d’Affaires’ Jérémie Blin yavuze ko icyo kigo kizubakwa ku Kimihurura hafi ya Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali.
Inkuru dukesha RBA ivuga ko ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa cyo kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Umwaka urashize umunyarwanda kazi Louise Mushikiwabo abaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa OIF. Buri mwaka uyu muryango uharira ukwezi kwa gatatu ibikorwa bya francophonie. Jérémie Blin akavuga ko uyu mwaka wa 2020 wo ufite umwihariko muri francophonie muri rusange no ku Rwanda by’umwihariko.
Yagize ati “Ukwezi kwahariwe francophonie muri uyu mwaka gufite umwihariko kuko guhuriranye n’imyaka 50 ya francophonie. Kuje kandi mu gihe turimo kuzahura umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda nkuko byifujwe n’abakuru b’ibihugu byacu Perezida Macron na Perezida Kagame binyuze cyane cyane mu rwego rw’umuco no muri francophonie.Ibyo kandi bikazagaragazwa n’igikorwa gifatika cyo kongera gutangiza ikigo ndangamuco cy’Abafaransa mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka”
Mu mwaka wa 2014 ni bwo iki kigo cyari cyubatse mu Mujyi wa Kigali Ambasade y’u Bufarasa mu Rwanda yagisenye nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaje ko inzu yari ihari itari ijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.
Uyu muyobozi yanavuze ko usibye ubutwererane mu by’umuco n’uburezi, Ambasade y’u Bufaransa inagira uruhare mu kugaragariza by’umwihariko abashoramari b’Abafaransa isura y’u Rwanda
Jérémie Blin ati “Twifuza kandi dukora ku buryo amasosiyete y’Abafaransa yakwiyongera ku isoko ry’u Rwanda. Gusa ni ukumenya ko ari ibintu bifata igihe kandi amasosiyete afata icyemezo uko ashaka. Twe icyo dukora ni ukubashishikariza kuza mu Rwanda tukabagaragariza uburyo ubukungu bw’u Rwanda buzamuka,uburyo rworoheje ishoramari mbese dutanga amakuru atuma u Rwanda rumenyekana neza.”
Umunsi mpuzamahanga wa francophonie wizihizwa tariki ya 20 Werurwe buri mwaka,kuri iyi nshuro ukaba ugiye kwizihizwa OIFf ufite abagera kuri miliyoni 300 bavuga igifaransa, 60% byabo bakaba bari ku mugabane wa Afurika.