Image default
Ubutabera

Umucamanza yikuye mu nteko iburanisha, urubanza rwa Uwinkindi rurasubikwa

Urukiko rw’ubujurire rwasubitse urubanza rwa Pastori Jean-Bosco Uwinkindi nyuma y’aho bitangajwe ko umwe mu bacamanza yikuye mu nteko iburanisha.

Uyu mucamanza ntiyatangajwe amazina mu gihe icyemezo cyatangajwe n’ubwanditsi bw’urukiko ababuranyi batageze no mu cyumba cy’iburanisha.

Ubujurire bwa Uwinkindi bukomeje kuzamo inzitizi nyuma y’aho mu iburanisha riheruka na we yari yihannye umucamanza, cyakora ubusabe bwe bugateshwa agaciro.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko mu gihe yagombaga kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, Pastori Uwinkindi n’umwunganira mu mategeko bagaragaye binjira mu cyumba kibarizwamo amakuru y’urukiko aho bombi bagaragaye basinya ku rupapuro bashyikirijwe.

Abajijwe uko bigenze, umwunganira mu mategeko Jean Claude Shoshi Bizimana yavuze ko bamenyeshejwe ko urubanza rutakibaye kuko hari umwe mu bagize inteko yagombaga kuruburanisha wafashe icyemezo cyo kurwikuramo. Umwirondoro w’uyu mucamanza ntiwashyizwe ahagaragara yewe n’impamvu yatanze yikura mu rubanza ntizatangajwe.

Iyi ibaye indi mpamvu ibaye inzitizi muri uru rubanza. Ubuheruka, Pastori Uwinkindi na we yari yihannye umucamanza Richard Muhumuza avuga ko yari umushinjacyaha mukuru ubwo uregwa yakatirwaga gufungwa burundu.

Ubu busabe bwateshejwe agaciro, urukiko ruvuze ko nta mpamvu zumvikana zatanzwe na Uwinkindi, gusa na Muhumuza ntiyaguma mu nteko yagombaga gukomeza urubanza. Nta gihe cyatanzwe uru rubanza rugomba kongera gusubukurwa.

Pasiteri Uwinkindi Jean

Pastori Uwinkindi yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2012 yoherejwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha nyuma yo gufatirwa mu gihugu cya Uganda muri 2010.

Ni we wabaye uwa mbere woherejwe n’uru rukiko mpuzamahanga kuburanira ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’inzira y’inkiko uregwa asaba kutoherezwa mu Rwanda ariko icyifuzo cye ntigihabwe agaciro.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo urubanza rwapfundikiwe, Uwinkindi akatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abaguye ku rusengero rwa Kayenzi mu Bugesera aho yayoboraga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuri uru rusengero ndetse no mu nkengero zarwo hiciwe abasaga 2000 kandi ubwicanyi buhagarikiwe na Pastori Uwinkindi.

Uwinkindi ubu wujuje imyaka 69 y’amavuko, we yakomeje kuburana ahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yo mu Rwanda, haba mu gace k’u Bugesera cyangwa ahandi.

 

 

Related posts

Uwunganira Kabuga ati ‘ndabona yasinziriye’ umucamanza ati ‘ndabona akanuye’

Emma-Marie

Bucyibaruta aratubwiye ngo ejo ni akazi (Kwica Abatutsi)-Umutangabuhamya

Emma-Marie

Idamange yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar