Image default
Ubutabera

Bucyibaruta aratubwiye ngo ejo ni akazi (Kwica Abatutsi)-Umutangabuhamya

Mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo rukaba ruri kubera i Paris mu Bufaransa , umwe mu batangabuhamya yabwiye Urukiko ko uyu mugabo wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro yababwiye ngo “Ejo ni akazi” avuga kwica Abatutsi bigatuma abasaga ibihumbi bice bicwa urw’agashinyaguro.

Muri uru rubanza rugeze mu cyumweru cya kane, umutangabuhamya, w’umugabo w’imyaka 61 wahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi agakatirwa igifungo cy’imyaka 7 ubu akaba yarangije igihano yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga ari i Kigali Yatangiye abwira urukiko ati “Nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanuka, nazindutse njya ku kazi mpura n’umujandarume ntazi neza izina rye.

Uwo yari yaraguze amazu y’uwitwa Gasore Alphonse. Yambwiye ko nta kazi gahari kuko perezida yishwe ansaba gusubira mu rugo. narahindukiye mpura n’umushoferi w’imodoka y’aho nakoraga mubwira ko perezida yaraye apfuye ko nta kazi dufite kandi ko n’umujandarume agiye guhagarika abari batangiye akazi.

Ubwo twasubiye mu rugo bukeye bwaho nagiye muri centre ya Kabeza gushakamo ikiraka natangiye kubona abatutsi bahunga bajya kuri paruwasi ya Gikongoro, kuri diyosezi.

kubera ko aho bari barahungiye bavugaga ko ari hatoya babajyanye i Murambi ahari amashuri bashakaga kuzahinduramo ETO bababwiraga ko ari ho bazabarindira kuko ari ho hari hagari.

Bakaba barabibwirwaga na perefe Bucyibaruta na burugumestiri Semakwavu Felicien na capitaine Sebuhura. Bukeye babagejeje i Murambi ubwo twari turi muri iyo centre na none capitaine Sebuhura ari kumwe na superefe Havuga Frodouard na David Karangwa greffier wa kanto ya Nyamagabe n’umujandarume bitaga CDR watwaraga Sebuhura baragiye bakora akanama mu nzu y’umugabo bitaga Habimana Yanasani akaba yari responsable wa serire Muriro.

Nyuma y’iyo nama badusabye gushyiraho bariyeri, twabanje gukoresha ibiti bibiri bishinze n’umutambiko ariko nyum ayaho twaje gukoresha ingiga z’ibiti twari twatemye mu ishyamba. Habaye itegeko ko tuzajya tureka abatutsi bajya i Murambi bagahita ntabo twakuye ariko nyuma yaho baje kutubwira ko bamaze kuhaba benshi ko uwo tuzajya tubona ari umututsi noneho tuzajya tumwica.

Hafi aho hari icyobo kirekire baratubwira ngo tujye tujya kubicira aho ngaho tuvuge ko tubajyanye kwa conseiller. Amabwiriz atwahawe twarayubahirije kuko bavugaga ngo utabyubahiriza na we aricwa

Ku itariki 20 ku gicamunsi nibwo perefe Bucyibaruta na capitaine Sebuhura na burugumestiri Semakwavu bamanutse bajya aho impunzi zari ziri bajya kubasaka ko nta ntwaro bafite zari gutuma birwanaho igihe baba batewe.

Laurent Bucyibaruta

“Bamaze kuva kubasaka ibikoresho bya gakondo baragarutse bageze kuri bariyeri ya Kabeza barahagaze bavugana na superefe Havuga na Karangwa David greffier. Mbere yo kugenda perefe Bucyibaruta aratubwira ngo ejo ni akazi, akazi kavugwaga icyo gihe kari ukwica.

Ku mugoroba ubanziriza iryo joro bari bahamagaye burugumestre wa Mudasomwa azana abantu be, bahamagara Munyaneza Charles wa Kinyamakara, uwa Mudasomwa akitwa Nteziryayo Emmanuel. Haje n’abari bavuye muri komini Karama, amamodoka y’uruganda rwa Kitabi ni yo yazanaga abantu bakabamena kuri bariyeri ya Kabeza kugirango bazatere i Murambi.

Mu ijoro rishyira urukerera igihe cya saa cyenda  hari hamaze kugera n’abajandarume bazanwe na Sebuhura twaragiye tugota inkambi barimo hariya i Murambi, abajandarume batangiye kurasamo hamaze umwanya kurasa barabireka nyuma dutangira guterana na bo amabuye baduteye amabuye baratwirukana turahunga dusubiye inyuma twageze aho Sebuhura yari ari na perefe Bucyibaruta na ba burugumestre Semakwavu na Nteziryayo Emmanuel hamwe na Munyaneza Charles, bahise bavuga ngo usubira inyuma bamurase badutegetse kugenda twizibukira amabuye abatutsi badutera kugeza ubwo abajandarume bandi baje bagatangira kurasamo.

Abatutsi batangiye batangira kunyanyagira natwe dutangira kubiraramo tubicisha intwaro za gakondo ntabwo bongeye kudusubiza inyuma ahubwo batangiye gupfa kugeza ubwo turangije abari bahari bose batabashije gucika.

Abo bose rero twabishe kubera itegeko rya perefe Bucyibaruta, capitaine Sebuhura na ba ba burugumesitiri bari kumwe nababwiye. Tumaze kwica ab’i Murambi badutegetse gukurikira abahungiye mu Cyanika na bo tukajya kubica.

Ikindi tuvuye kwica i Murambi, abatarabashije kujya mu Cyanika kubera ko mbere y’uko babica bari batubwiye ko mbere yo kubica duhungisha imiryango yacu tukayijyana kuri ACEPR ku Gikongoro twagiye kureba imiryango yacu baduhembye umuceri, ibishyimbo turataha tujyana imiryango yacu mu ngo.

Ibyo twabihawe n’abakozi ba perefegitura harimo uwari secretaire wa perefe n’uwari en cadreur w’urubyiruko rwa perefegitura. Ibyo bintu twakoze tukica abatutsi kandi bari abavandimwe bacu byaje kutugiraho ingaruka mu mitima yacu.

Nyuma yaho bagiye kuzana impunzi zari ku Kigeme z’inkomere bazikura mu bitaro bazizana i Murambi aho bene wabo biciwe bamaze kuhabageza kubera ko twari tumenyereye ko bagomba kwicwa, twagiye kubica dusanga hari abajandarume babarinze baratubwira bati aba ntabwo mushobora kubakoraho ngo kereka perefe Bucyibaruta atanze itegeko ryo kubica. Uwo munsi twaratashye duhagarara kuri bariyeri yari imbere ya Murambi. Bucyibaruta yaraje ahadusanga na Sebuhura na Semakwavu. Bucyibaruta yatubwiye ko abo ngabo batagomba kwicwa ahubwo ko bazabereka imiryango mpuzamahanga bakayibwira ko habaye isubiranamo, ubwo kubica turabireka turataha.”

Perezida w’u Rukiko: Ese watubwira neza aho wari utuye muri 94?

Umutangabuhamya: Nari ntuye hakurya y’urwibutso rwa Murambi ku buryo uhagaze iwacu ashobora guhamagara uri i Murambi bakavugana.

Perezida w’u Rukiko: Watubwira intera yari hagati y’aho wari utuye ba bariyeri ya Kabeza?

Umutangabuhamya : Uretse ko ntamenya imetero zirimo ariko mu minota nka 15 mba ndi i Murambi cyangwa ku Kabeza ngenda buhoro nta muvuduko nakoresheje ntuye hafi yaho ndetse ntuye no hafi y’ahari perefegitura.

Perezida w’Urukiko: Muri icyo gihe wari warashatse?

Umutangabuhamya: Nari narashatse mba mu rugo iwanjye.

Perezida w’Urukiko: Wakoraga iki?

Umutangabuhamya : Iyo nabaga nta kiraka nabonye nabaga mpinga mu wanjye cyangwa nkajya mu biraka ku ma modoka, kwikorera ibiti cyangwa imicanga.

Perezida w’Urukiko: Wigeze kubazwa inshuro nyinshi n’abari bavuye mu rukiko rwa TPIR hari abakoraga iperereza bakubajije, wigeze kubazwa uhanganishijwe na Bucyibaruta, hari kandi n’inyandiko ikubiyemo ibyo wavuze. Ese ibyo urabyibuka?

Umutangabuhamya: Ndibuka ko nabajijwe n’abantu benshi kuva nkiri no muri gereza kandi nanatanze amakuru muri gacaca.

Perezida w’Urukiko yakomeje amubaza ibibazo bitandukanye.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78, yavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944, yabaye Burugumesitiri, aba superefe, aba Perefe wa Kibungo 1985-1992. Yabaye Perefe wa Gikongoro (1992- 1994), yari kandi  n’umuyobozi wa komite ya perefegitura y’urubyiruko rw’Interahamwe.

Ibyaha bya jenoside ashinjwa bivugwa ko yabikoreye ku Kiliziya ya Mbuga, ku ishuli rya Murambi, Kiliziya ya Cyanika n’iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro hamwe na Ecole des filles de Kibeho.

Emma-Marie

emma@iribanews.com

 

Related posts

Paris: Bamwe mu banyamategeko basabye Urukiko guhamya Laurent Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside ashinjwa

Emma-Marie

Paris: Nsengiyaremye Dismas ati “Bucyibaruta ni umuntu utemera akarengane… ntabwo yabasha kugira nabi

Emma-Marie

Munyemana ushinjwa uruhare muri Jenoside ati ‘Nanjye nari mfite ubwoba bwo kwicwa n’Interahamwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar