Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2020, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Dr Francis Habumugisha nyiri Goodrich TV.
Urukiko rwamuhamije ibyaha byose yaregwaga, ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, konona ikintu cy’undi no gutukana mu ruhame.
Ni ibyaha byakozwe kuwa 15 Nyakanga 2019, mu nama ya Alliance in Motion Global, aho Dr Francis yakubise urushyi Kamali Diane akanamumenera telefone, agatuka Nzaramba Madeleine ngo ni umwanda kandi ngo yamuha nyina.
Urukiko rwanzuye ko Dr Habumugisha akatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’imyaka itatu, rumutegeka no guha indishyi y’akababaro ya miliyoni imwe imwe abakorewe ibyaha.
Inkuru dukesha Imvahosnya ivuga ko Urukiko rwanzuye kandi ko Dr Habumugisha yishyura igihembo cy’amafaranga ibihumbi 500 cya avoka wa Kamali, n’andi nk’ayo kuri avoka wa Nzaramba, rusobanura impamvu z’ibyo bihano.
Mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza, umucamanza yatangiye abwira abari mu cyumba cy’iburanisha ko Dr Francis yaburanye yemera ibyaha byose aregwa kandi abisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga Miliyoni 3 ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, bumusabira igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 ku cyaha cyo kwangiza no konona ikintu cy’undi, bumusabira nanone gufungwa amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 300 ku cyaha cyo gutukana mu ruhame.
Mu kwisobanura, yavuze ko ibyaha byose abyemera kandi ko n’abo yakoreye ibyaha yabasabye imbabazi nubwo bo batagaragaza ko bazimuhaye, agasaba urukiko ko rwamugabanyiriza ibihano ndetse rukamusubikira.
Abunganizi be mu mategeko babiri, na bo ngo bashimangiye ko yemera ibyaha aregwa, basaba urukiko ko rwabishingiraho rukamugabanyiriza ibihano kandi ko rwanamusubikira.
Yasabye isubikagihano avuga ko ibyaha yakoze byagize ingaruka ku mugore we kuko byamuteye uburwayi bw’umutima, no ku bana be bavuye mu ishuri kuko se atagikora, bigira ingaruka ku murimo asanzwe akora, haba ku baturage no ku gihugu, asaba ko igihano cyasubikwa kuko yicujije icyaha akanishyikiriza ubutabera.
Umucamanza yavuze ko Urukiko mu gusuzuma ibihano yasabiwe, rwasanze yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho, rusanga ibyaha yakoze bifite impurirane y’ibyaha, rusanga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa imyaka itari munsi y’itatu ariko itarenga itanu, n’ihazabu kuva ku mafaranga ibihumbi 500 kugera kuri Miliyoni imwe, ariko kuko yaburanye yemera icyaha Urukiko rumuhanisha igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.
Ku cyaha cyo konona ikintu cy’undi, umucamanza yavuze ko ari icyaha gihanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500, cyangwa kimwe muri ibyo bihano, urukiko rusanga agomba guhanishwa ihazabu y’ibihumbi 300 gusa.
Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, Umucamanza yabwiye abitabiriye isomwa ry’uru rubanza ko gihanishwa igifungo cy’iminsi itari munsi ya 15 ariko itarenze amezi abiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri; imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano; Urukiko rukaba rwanzuye guhanisha Dr Francis ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100.
Umucamanza yavuze ko mu mu gutanga ibyo bihano hashingiwe ku gihano gito kuko uregwa yemeye ibyaha mu buryo budashidikanywaho.
Ku bijyanye n’isubikagihano, Umucamanza yibukije impamvu zavuzwe haruguru Dr Francis Habumugisha ashingiraho ubusabe bwe, yibutsa kandi ko abunganizi be bavuze ko urukiko rwazashingira no ku kuba hari icyemezo cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyanza aho atuye, cyemeza ko afite imyitwarire myiza, ko abana neza n’abaturage ndetse n’abayobozi, hagashingirwa no ku cyemezo yerekanye kigaragaza ko nta kindi cyaha yakoze mbere.
Isubikagihano riteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iyo ngingo iragira iti, “Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha ruburanisha. Gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo. Igihano cy’ihazabu n’icy’imirimo y’inyungu rusange ntibishobora gusubikwa.”
Ku bijyanye n’ubusabe bw’isubikagihano, Umucamanza yavuze ko mu iburanisha Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo bubivugaho, buvuga ko ntacyo bwarenzaho, ko Urukiko rwazabisuzuma.
Umucamanza yavuze ko Urukiko rwasesenguye ubwo busabe bw’isubikagihano, busanga Dr Francis yaratorotse ubutabera ariko nyuma aza kwishyikiriza ubutabera, bivuze ko yicujije, rwanzura kumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’imyaka itatu.
Umucamanza yongeyeho ko ingingo ya 65 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko igihano gisubitse gitakaza agaciro mu gihe cyagenwe iyo uwagihawe adakoze ibindi byaha by’ubugome.
Iyo ngingo iragira iti, “Igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, iyo mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y’umwaka umwe (1) no kurenga imyaka itanu (5), uwakatiwe atongeye guhamwa n’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye yakoze kuva ku munsi icyemezo gihagarika irangizarubanza cyabaye ndakuka. Iyo bitabaye bityo, igihano cyari cyarasubitswe kimwe n’igihano ku cyaha gishya birateranywa kandi bikarangirizwa rimwe.”
Ku byerekeye indishyi z’akababaro, Kamali Diane uhagarariwe n’umunyamategeko Grace Niyitegeka, yasabye amafaranga Miliyoni 15 kuko ngo ibyamubayeho byamuhungabanyije ku Isi yose kuko byagiye ku mbuga nkoranyambaga, asaba n’igihembo cy’avoka cy’amafaranga Miliyoni imwe.
Umucamanza yavuze ko nubwo Kamali yasabye ibyo, Dr Francis yavuze ko Kamali na Nzaramba atigeze agira umugambi wo kubasebya ku mbuga nkoranyambaga, ko iyo video yakwirakwiye ari Kamali Diane wayikwirakwije ubwe, yumva yatanga icyiru cy’amafaranga ibihumbi 200.
Urukiko ariko rusanga icyo cyiru kitahabwa agaciro kuko icyiru gitangwa iyo abantu biyunga hatabayeho urubanza, ariko nanone rusanga izo ndishyi za Mliyoni 15 zisabwa na Kamali nta shingiro zifite kuko nta kimenyetso kigaragaza ko iyo video yakwirakwijwe n’uwo arega.
Nzaramba Madeleine na we yari yasabye Urukiko ko rwategeka Dr Francis kumwishyira indishyi z’akababaro z’amafaranga Miliyoni 15 n’igihembo cy’avoka cya Miliyoni imwe, urukiko rusanga Kamali na Nzaramba bataragaragaje impamvu y’izo Miliyoni 15, ariko nanone rwanzura ko indishyi bazikwiye, rwanzura ko buri umwe ahabwa indishyi ya Miliyoni imwe n’igihembo cy’avoka cy’amafaranga ibihumbi 500 kuko ngo nta kigaragaza ko iyo Miliyoni imwe ari yo batanze ku buryo basaba kuyisubizwa.
Urukiko kandi rwanzuye ko Dr Francis asonewe kwishyura amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunze.
Iburanisha ry’uru rubanza mu mizi ryabaye kuwa 3 Werurwe 2020, nyuma y’aho Dr Francis wari waratorokeye mu mahanga yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 12 Ukuboza 2019.
Yavuye mu gihugu nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuwa 23 Nzeri 2019 rwanzuye ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Umwanzuro wo kumufungura by’agateganyo wajuririwe n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ndetse buratsinda, ariko uyu mugabo ntiyasubizwa mu gihome kuko atari akiri mu gihugu, aho Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko yagiye anyuze mu nzira za panya kuko yari ku rutonde rw’abantu batemerewe kujya mu mahanga.
Nyuma y’iminsi amenyesha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp (Status), Twitter na Facebook ko ari mu mahanga, aho yanabwiye Louise Mushikiwabo ko ari i Paris mu Bufaransabigakurura amagambo menshi abantu bibaza uko uwatorotse ubutabera agaragaza aho ari mu gihe abandi bihisha, uyu mugabo yagarutse mu Rwanda, urubanza rwe rurasubukurwa.
Agarutse, yaburanye yemera ibyaha mu gihe mbere yabihakanaga.
iribanews@gmail.com