Ignace Nkaka wiyitaga La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR, mu rubanza rwabo humvikanyemo izina ry’umwe mu bayobozi bakomeye muri Leta ya Uganda.
Mu rubanza rwa Ignace Nkaka wiyitaga La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean bahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR humvikanye izina rya Philemon Mateke, umunyamabanga wa leta ushinzwe ibyo muri aka karere muri Uganda bivugwa ko ari we wahuzaga FDLR n’umutwe wa RNC.
Kuri uyu wa kabiri aba bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018, batangiye kuburanishwa mu mizi mu rugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko aba bagabo barezwe ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi ku bari abakozi b’uruganda BRALIRWA no gukorana n’ubutegetsi bwa Uganda mu mugambi wo gutera u Rwanda. Barezwe ibyaha bitandatu bahuriyeho birimo; ubugambanyi, ubwicanyi, iterabwoba, kurema no kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi.
Kuri Ignace Nkaka uzwi kandi nka La Forge Fils Bazeye hiyongeraho icyaha cya karindwi kuri we cy’icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki yagikoze abinyujije cyane cyane mu biganiro yatanze ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube.
Ubwicanyi mu nkambi no ku bakozi ba BRALIRWA
Bararegwa ibyaha bihera mu myaka irenga 20 ishize ubwo binjiraga mu mutwe witwa PALIR – Parti en Action pour la Libération du Rwanda, waje guhinduka FDLR nyuma y’imyaka ine.
Baregwa kugira uruhare muri bumwe mu bwicanyi bwabaye mu burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda muri iyo myaka.
Bashinjwe uruhare mu bwicanyi ku mpunzi zigera kuri 200 zari zaravuye muri DR Congo zari mu nkambi ya Mudende mu cyari Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda bwabaye mu 1997.
Aba bagabo bashinjwe kandi kugira uruhare mu bwicanyi mu gitero cyahitanye abakozi 39 b’uruganda rwenga ibinyobwa rwa BRALIRWA mu 1998 n’icyahitanye abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.
Kubyo baregwa, mu ibazwa ryabaye mbere, Bwana Nkaka na Nsekanabo bahakanye uruhare rwabo muri ubu bwicanyi bwo muri ibyo bihe. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ntaho bahera bahunga ibi byaha kandi ari bo batangaga amabwiriza ngo bikorwe.
Imyaka myinshi ishize ibi byaha bikozwe yagarutsweho kuko amategeko areba ibi byaha yagiye ahinduka. Umucamanza yateguje ubushinjacyaha kwitegura ibibazo nk’iki mu maburanisha ari imbere.
Ubushinjacyaha buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC urwanya Leta y’u Rwanda ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.
Muri uru rubanza humvikanye izina rya Philemon Mateke,umunyamabanga wa leta ushinzwe ibyo muri aka karere muri Uganda bivugwa ko ari we wahuzaga FDLR n’umutwe wa RNC.
Iburanisha rya none ryarangiye, abaregwa badahawe umwanya wo kwiregura kuko n’ubushinjacyaha mu gihe cy’amasaha atandatu butarangije gusobanura ibyo bubarega.
Iburanisha ritaha ryashyizwe tariki 14 z’ukwezi gutaha kwa kane.
iribanews@gmail.com