Image default
Ubutabera

Nkunduwimye ushinjwa Jenoside na we yafatwaga nk’Inyenzi-Umugore we

Umugore wa Nkundumwimye Emmanuel, yavuze ko umugabo we yafatwaga nk’inyenzi kandi ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yahigwaga, azira ko yari Muramu wa Majyambere Silas washinjwaga kuba ikitso cy’Inkotanyi.

Nkundumwimye Emmanuel

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rurakomeje mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubiligi, rukaba rugeze ku munsi warwo wa gatandatu, aho hakomeje humvwa abatangabuhamya batandukanye.

Umwe mu batanze ubuhamya ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 ni umugore wa Nkunduwimye.

Perezida w’Urukiko yabanje kumubaza ubwoko yabarirwagamo mu gihe Jenoside yabaga, asubiza ko mu ndangamuntu ye hari handitsemo ko ari umuhutu n’ababyeyi be bari bafite indangamuntu zanditsemo ko ari abahutu.

Muri iyi nkuru twirinze gukoresha amazina y’uyu mugore, ahubwo turakoresha umutangabuhamya.

Perezida w’urukiko: Wari uri hehe mu gihe jenoside yatangiraga?

Umutangabuhamya: Nari mu Kiyovu cy’abakene.

Perezida w’urukiko: Silas Majyambere mwapfanaga iki?

Umutangabuhamya: Majyambere ni musaza wanjye. Jenoside itangiye bashatse kutwica, batuziza ko Silas Majyambere yari yarahunze mu 1990, kandi umugabo wanjye bamufataga nk’inyenzi.

Babanje gushaka kutwica batugabaho igitero banatera grenade ariko ntiyagira uwo yica.

Mu gitondo abaturanyi batubwira ko izo nterahamwe hari umusirikare waje arazirasa zirapfa aziziza ko zikomeje ibikorwa byo kwica abantu no gusahura.

Perezida w’urukiko: Hanyuma se umugabo wawe, niba mutarabanaga, mwakomeje kuvugana?

Umutangabuhamya: Guhera ku itariki ya 8 bahagaritse amatelefoni ntitwongera kuvugana. Nyuma yaho nibwo twaje kujyanwa mu igaraji rya AMGAR. Twageze muri AMGAR turaharara, sinibuka amajoro twahamaze ariko iminsi twahamaze irenga 2.Twari ducumbitse kwa mushiki wa Georges Rutaganda, niwe wari ufite inzu muri iryo garage.

Perezida: Georges Rutaganda umuzi ho iki?
Umutangabuhamya: Yari umuhungu wa Mpamo Esidras, nzi ko yari visi perezida w’interahamwe

Perezida: Mwavuye muri AMGAR mute?
Umutangabuhamya: Twavuye muri AMGAR tujyanywe na Georges Rutaganda, ariko baratugarura kuko RTLM yari imaze kuvuga ko umugabo wanjye arimo guhungisha abatutsi. Tugeze ku Giti cy’inyoni, baravuga ngo n’ubwo uri Interahamwe (babwira Rutaganda) aba bantu ntabwo ubarenza Nyabarongo, wabasubizeyo aho kugira ngo barohwe muri Nyabarongo.

Ubwo twasubiye muri Amgar turaramo, tuhasanga n’abandi baziranye na Georges Rutaganda, ubwo bahinduye imodoka, tujya iwacu muri Komini Masango.

Tuva muri Masango twahungiye ku Kibuye, ariko hose bagendaga bashaka kutwica bavuga ko turi abo kwa Majyambere, turi inyenzi. Icyo gihe we yasubiye muri Amgar i Kigali, tugeze ku Buhanda, ntabwo twakomeje kujyana nawe (Bomboko).

Perezida: Ese kuri AMGAR hari bariyeri wigeze uhabona?

Umutangabuhamya: Nta bariyeri nahabonye.
Perezida: Ese umugabo wawe hari umutwe wa politiki yagiyemo?

Umutangabuhamya: Nta mutwe wa politiki yarimo ariko yashakaga kujya muri MDR mu gice kiyoborwa na Faustin Twagiramungu, gusa ntabwo iryo shyaka yariyobotse.

Perezida: Wageze inaha mu Bubirigi ryari?

Umutangabuhamya: Nahageze mu 1998.

Perezida: Kuki mutazanye ?

Umutangabuhamya: We yasigaye muri Kenya agishakisha amikoro.

Umushinjacyaha: Ese muri muri Masango byari bimeze bite?

Umutangabuhamya: Muri komini Masango nta kibazo twagize kuko jenoside yari itaratangira.

Umushinjacyaha: Ese ubu muri iyi minsi ujya ubonana na Majyambere?

Umutangabuhamya: Turavugana bisanzwe tugasurana.

Umushinjacyaha: Wasobanura ukuntu mwabashaga kunyura kuri bariyeri.

Umutangabuhamya: Twatambutswaga na Georges Rutaganda, we kubera ko bari bamuzi, aho yanyuraga bahitaga bakingura.

Umushinjacyaha: Muri Amgar umugabo wawe yabaga ari hehe?

Umutangabuhamya: Nawe yabaga yihishe kuko RTLM yari imaze kumuvuga nk’umwe mu bahishe abatutsi.

Umushinjacyaha: Waba uzi impamvu Bomboko yagiye mu Bushinwa?

Umutangabuhamya: Twari dufite umugabo w’inshuti yacu w’Umurundii witwa Liberat, niwe yagiye ajya kureba kugira ngo bakorane ubucuruzi.

Inyangamugayo: Umugabo wawe yari abanye ate na Majyambere?

Umutangabuhamya: Ni muramu we. Yigeze kumukorera mu bucuruzi gusa ubu ntibaherukana, hashize nk’imyaka itatu batabonana.

Umushinjacyaha: Hari abantu bishwe wabonye?

Umutangabuhamya: Abishwe nababonye kuri gereza ya 1930, barimo kubapakira ikamyo.

Uwunganira uregwa: Wageraga kuri bariyeri bikagenda bite?

Umutangabuhamya: Iyo nanyuraga kuri bariyeri nahahuriraga n’ikibazo kuko njye natinyaga kwerekana indangamuntu kugira ngo batamenya isano mfitanye na Silas Majyambere.

Abunganira abaregera indishyi: Urahamya ko RTLM yahamagawe koko?

Umutangabuhamya: RTLM imaze kuvuga ko muri AMGAR hari inyenzi, Rutaganda Georges yadufashije kuva muri AMGAR, ariko twagera ku giti cy’inyoni bakatubwira ko RTLM yavuze ko imodoka turimo itwaye inyenzi, twasubiye muri AMGAR duhindura imodoka, tubona kwambuka kuri Nyabarongo.

Nkunduwimye Emmanuel Alias Bomboko w’imyaka 65, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi no gufata abagore ku ngufu, bikaba byarabeye mu Mujyi wa Kigali aho yari afite igaraje ryitwaga AMGAR.

Uyu mugabo yatangiye gukorwaho iperereza muri 2007, urubanza rukaba rwaratangiye taliki 8 Mata 2024 aho biteganyijwe ko ruzarangira mu ntangiriro za Kanama.

URUBANZA RURAKOMEJE ….

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/u-bubiligi-urubanza-rwa-nkunduwimye-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-rwatangiye/

Related posts

Bamporiki yakatiwe

Emma-Marie

Mu Rukiko Idamange ati ‘navugiraga Abanyarwanda’

Emma-Marie

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku mvugo RTLM yakoreshaga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar