Guhera tariki ya 26 Mata 2024, Urukiko mpanabyaha ruburanisha imanza z’ubwicanyi (La cour d’assises) rw’ i Bruxelles ruburanisha Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri mu kiruhuko “Cyumvikanweho” rukazasubukura Tariki 6 Gicurasi 2024.
Urubanza rwatangiye tariki 8 Mata 2024 bikaba biteganijwe ko ruzasoza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2024. Me André Martin Karongozi wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye, yabwiye IRIBA NEWS ko ikiruhuko cyatanzwe cyari cyarateganijwe mbere y’uko urubanza rutangira.
IRIBA NEWS: Ukurikije izindi manza z’abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi zabaye aho mu Bubiligi ndetse no mu Bufaransa, ubona ko urubanza rwa Nkundumwimye Emmanuel alias Bomboko rugenda biguru ntege. Mu cyumweru gishize batanze ikiruhuko cy’iminsi irindwi. Kuriya si ugutinza urubanza?
Me André Martin Karongozi: Urubanza ntabwo rugenda gahoro. Ikiruhuko cyatanzwe ni ikirihuko twumvikanyeho mbere y’uko urubanza rutangira. Mu nama ntegura rubanza, impande zose zirebwa n’urubanza ni ukuvuga: abahagarariye abaregera indishyi, abunganira ubushinjacyaha na Perezidente w’urukiko twemeranijwe ko hazagenda haba ibiruhuko (kuva ku munsi umwe kugera ku cyumweru) kugirango tutaremererwa cyane. Ikiruhuko cyatanzwe rero cyumvikanweho n’impande zose zirebwa n’uru rubanza.
Umwaka ushize mu rubanza rwa Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose nabwo hatanzwe ikiruhuko. Ntibyoroshye kuburana bene izi manza kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu ukwezi kugashira, ukundi kukaza nta kiruhuko kibayemo.
IRIBA NEWS: Abaturage bagize inteko ica urubanza (Jury Populaire) na Présidente n’abacamanza b’umwuga bamwungirije ( les Assesseurs), ubona ko babaza ibibazo bike ugereranyije n’imanza zabanje, namwe niko mubibona? ese byo byaba biterwa niki ? abatangabuhamya nabo bakunze kubura, urugero natanga ni Majyambere umaze kubura inshuro ebyiri.
Me André Martin Karongozi: Urubanza nta kibazo kidasanzwe rufite kugeza ubu. Ku munsi wa mbere w’urubanza abagize Jury bahise batangira kubaza ibibazo uregwa, mu gihe mu zindi manza z’abashinjwa Jenoside usanga hari n’igihe hashira icyumweru bataratangira kubaza. Abatangabuhamya rero nabo iyo babuze batanga impamvu, hari abavuga ko barwaye, hari n’uwigeze kuvuga ko afite ubukwe, hari n’undi wavuze ko yibagiwe itariki.
Ku birebana na Majyambere, inshuro ya mbere yandikiye urukiko avuga ko mu 1994 atari ari mu Rwanda, akaba atabona icyo yamarira urukiko. Ku nshuro ya kabiri yanditse avuga ko arwaye kandi koko yari arwaye kuko yohereje icyemezo cy’umuganga. Urukiko rwarongeye ruramuhamagara yagombye kuboneka kuko turacyafiye ukwezi kurenga mu rubanza.
IRIBA NEWS: Hari amakuru avuga ko Majyambere yaba yarasabye insimburamubyizi kugirango akunde aze gutanga ubuhamya. Hari icyo mubiziho?
Me André Martin Karongozi: Ibyo ntabyo nzi […] hari ibyo urukiko rugenera abatangabuhamya( indemnités) birimo nk’amafaranga y’urugendo kuko ntiwahamagarwa n’urukiko ngo nurangiza ukoreshe amafaranga yawe mu rugendo, ikindi nakubwira n’uko nta mutangabuhamya uhabwa ibiruta ibyo undi ahabwa.
IRIBA NEWS: Ingengabihe Urukiko rwihaye mubona izubahirizwa?
Me André Martin Karongozi : Ariya ma conge yari yabariwe muri iyo ngengabihe. Hanyuma kandi ndagirango nkubwire ko badashobora kuvuga magingo aya itariki urubanza ruzarangirira. Urubanza ruzarangira mu ntagiriro z’ukwezi kwa 6 ariko ntawe uzi igihe inteko iburanisha izamara yiherereye kugirango ifate icyemezo ku rubanza.
IRIBA NEWS: Muri izi manza z’abashinjwa Jenoside ziburanishirizwa mu mahanga dukunze kumva bamwe mu bunganira abaregwa bakoresha amagambo umuntu yavuga ko apfobya cyangwa se atoneka abacitse ku icumu. Urugero natanga ni Maître Jean Flamme wunganiraga Pierre Basabose hari aho yabwiye umutangabuhamya warokotse Jenoside ngo “arabeshya, ari kuvuga ibyo atazi”. Birangira gutya gusa nta tegeko rimuhana?
Me André Martin Karongozi: Abunganira abaregwa bahitamo umurongo wo kuburanamo. Hari abo uzumva bavuga ko Jenoside itateguwe, nka Maître Jean Flamme we ageze ku rwego rwo kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside enye, zakozwe cyangwa zatewe na FPR.
Mu mategeko rero hari ubudahangarwa umu avocat aba afite iyo arimo aburana. Ahubwo wakwibaza uti ‘Ese n’ubwo umuntu afite ubudagangarwa yemerewe kuvuga ibibonetse byose? Hari umunyamategeko hano (Mu Bubiligi), Eric Gillet, wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru wigeze kuvuga ko umu avocat w’umu ‘Négationniste’ akwiye kubihanirwa, ariko kugeza ubu nta tegeko rihari.
Gusa icyo dukora nk’abunganira abaregera indishyi, iyo ubonye ko uwunganira uregwa yarengereye cyangwa se ari gukoresha amagambo mabi usaba ijambo ukabigaragaza ngirango mwagiye mubibona ko tubikora. Icy’ingenzi kandi cyerekana ko abagize Jury zaciye imanza zarangiye batarangajwe n’iyo negationnisme ni uko bahannye abaregwaga bagakatirwa imyaka myinshi irimo igifungo cya burundu.
IRIBA NEWS: Ubujurire ku rubanza rwa Hategekimana Philippe alias Biguma bugiye gutanga ubwa Muhayimana kuburanishwa. Byatewe niki?
Me André Martin Karongozi: Hano iyo umuntu ufunze bihutisha urubanza rwe kurusha urw’umuntu udafunze. Muhayimana yasabye kuburana ari hanze barabimwemerera, ariko Biguma amaze gukatirwa mu kiciro cya mbere yasabye kuburana ari hanze barabimwima. Ubu arafunze niyo mpamvu ubujurire bwe bwatanze ubwa Muhayimana.
IRIBA NEWS: Murakoze
Nkunduwimye Emmanuel Alias Bomboko w’imyaka 65, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi no gufata abagore ku ngufu mu Mujyi wa Kigali aho yari afite igaraje mu nyubako ya AMGAR.
Abahanga mu by’amategeko bakoze iperereza ku byaha Bomboko ashinjwa, mu Rukiko tariki 16 Mata 2024 bemeje ko bamaze imyaka 10 bakora iperereza bakaba barasanze yaravugaga rikijyana mu Nterahamwe kandi ko yagize uruhara mu bwicanyi no gufata abagore ku ngufu byabereye mu nzu ya Amgar aho yari afite igaraje.
Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/u-bubiligi-urubanza-rwa-nkunduwimye-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-rwatangiye/
Nkunduwimye ushinjwa Jenoside na we yafatwaga nk’Inyenzi-Umugore we