Image default
Abantu Ubutabera

Kicukiro: Babiri batawe muri yombi bakekwaho guhinga urumogi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buremeza ko hari abagabo babiri batawe muri yombi kuri uyu wa 26 Mata 2020 bakekwaho guhinga urumogi mu gipangu barindaga.

Amakuru yizewe agera ku Iriba news, aravuga ko uwitwa Nsabimana Celestin w’imyaka 25 y’amavuko na Nzabonimpa (irindi ntitwabashije kurimenya) w’imyaka 36 y’amavuko, bakekwaho guhinga urumogi mu gipangu barindaga (bari abazamu) giherereye mu Mudugudu wa Mutangampundu, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yatubwiye ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Bafashwe bakekwaho kuba barahinze urumogi muri icyo gipangu barindaga, bose bashyikirijwe Police Station Masaka kugirango bashyikirizwe RIB […] nyiri icyo gipangu siho yari atuye. Tukaba dushimira cyane abaturage batanze amakuru.”

Umutesi yakomeje asaba abatuye mu Karere ka Kicukiro, kujya batanga amakuru kandi ku gihe mu rwego rwo kurushaho gusigasira umutekano.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Gatsibo:Umubyeyi w’umwana wasambanyijwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri ‘ntiyizeye ubutabera’

Ndahiriwe Jean Bosco

Urupfu rw’umwana w’umuhanzi Davido rwashavuje benshi

EDITORIAL

Imyaka 10 irashize Butera Knowless yinjiye mu muziki

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar