Image default
Abantu Ubutabera

Kicukiro: Babiri batawe muri yombi bakekwaho guhinga urumogi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buremeza ko hari abagabo babiri batawe muri yombi kuri uyu wa 26 Mata 2020 bakekwaho guhinga urumogi mu gipangu barindaga.

Amakuru yizewe agera ku Iriba news, aravuga ko uwitwa Nsabimana Celestin w’imyaka 25 y’amavuko na Nzabonimpa (irindi ntitwabashije kurimenya) w’imyaka 36 y’amavuko, bakekwaho guhinga urumogi mu gipangu barindaga (bari abazamu) giherereye mu Mudugudu wa Mutangampundu, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yatubwiye ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Bafashwe bakekwaho kuba barahinze urumogi muri icyo gipangu barindaga, bose bashyikirijwe Police Station Masaka kugirango bashyikirizwe RIB […] nyiri icyo gipangu siho yari atuye. Tukaba dushimira cyane abaturage batanze amakuru.”

Umutesi yakomeje asaba abatuye mu Karere ka Kicukiro, kujya batanga amakuru kandi ku gihe mu rwego rwo kurushaho gusigasira umutekano.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Icyo Alain Gauthier avuga kuri Padiri Hitayezu ushinjwa Jenoside

Emma-Marie

Joseph Habineza yitabye Imana

Emma-Marie

Mukeshimana, umunyamakuru w’umugore ukora mu ishami rya Sport ati “Numvaga nanjye nabishobora”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar