Gukora itangazamakuru mu ishami rya Sport uri umugore bishobora bacye, Assumpta Mukeshimana umwe babitinyutse kandi akabishobora yemeza ko bisaba kwigirira icyizere no gukora cyane.
Umubare w’abagore bakora mu itangazamakuru ugereranyije n’uw’abagabo uracyari hasi. Ibi bituma usanga hari n’ibiganiro bimwe na bimwe bisa n’ibyahariwe abanyamakuru b’abagabo. Muri ibyo biganiro twavuga nk’ibijyanye na Politike, ubukungu ndetse na Sport.
Twaganiriye na Assumpta Mukeshimana, umunyamakuru w’umugore ukora mu ishami rya Sport kuri TV1, akaba amaze imyaka isaga itanu akora aka kazi. Yatubwiye uko yafashe icyemezo cyo gukora ibyo bagenzi be bamwe batinye, inzitane yahuye nazo n’ibindi.

Iribanews: Kuki wahisemo kujya mu ishami rya Sport, rimenyerewemo abagabo?
Mukeshimana: Nuko nabikundaga kandi nkumva nubwo ari ishami rimenyerewemo abagabo, nanjye nabishobora.
Iribanews: Ugezemo ni izihe ngorabahizi wahuye nazo ?
Mukeshimana: Kimwe no mu kandi kazi kose, kumenyera bibanza kugorana natangiye nkorana n ‘abanyamakuru bari hejuru cyane, byari bigoye kujya ku rwego rumwe nabo byasabaga gukora cyane no kwihinga. Ikindi nk’umukobwa abantu rimwe na rimwe bameraga nkapinga cyangwa bakumva ko uri umukobwa ibya sport utabibasha, rimwe na rimwe bigaca intege kuri ‘terrain’ naho mu gutangira ntibyari byoroshye kubona uguha’ interview’ hari abahitaga bagusuzugura babonye uri umukobwa.

Iribanews: Ni ibihe bicantege wahuye nabyo mu kazi?
Mukeshimana: Ntibyabura cyane ko kari akazi kamenyerewemo abagabo. Abavugako umukobwa ukora ibya sport aba yarananiranye, abavugako aba ari umugore w’ abakinnyi bose n’abatoza, ni byinshi ariko umuntu iyo ukora akazi ugakunze, ibyo byose biza ubirebesha amaso, ubundi ugakomeza kubaho kandi unakora cyane.
Iribanews: Uhuza gute inshingano z’urugo n’akazi ?
Mukeshimana: Ntabwo byoroha ariko nasanze mu buzima bwose bisaba gukora amahitamo y’ibyangombwa mu buzima. Kubihuza ntakundi ni ugukora akazi mu gihe cyako hanyuma mu mwanya karangiye nkita no ku rugo rwanjye. Nirinda kujya mu bintu byinshi byatuma mpuga kugirango umwanya mbonye nabo mu rugo bambone.

Iribanews: Ni ubuhe butumwa waha abagore b’abanyamakuru batinya kujya mu ishami rya Sport?
Mukeshimana:Icya mbere bakwiye kwiyumvamo ko bashoboye kandi bakirinda kugumana ibitekerezo bibabwira ko batakora neza, badafite ubuhanga. Ikindi bagakora cyane kuko ntabwo kuba umunyamakuru mwiza byizana bisaba gukora no gushirika ubute. Hanyuma byaba bibabaje U Rwanda ruri mu bihugu biha urubuga abagore, maze mu banyamakuru hakaba hakiri abacyumva ko badashoboye kandi barahawe umwanya.
Abagore b’abanyamakuru bakora mu ishami rya Sport mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bagera kuri batandatu, ariko abavugwa cyane ntibarenze batatu. Imibare yatangajwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) muri Gicurasi 2019, igaragaza ko muri 989 bahawe ibyangombwa bibemerera gukora umwuga w’itangazamakuru 749 ni abagabo, 240 ni abagore.