Image default
Iyobokamana

Guhana amahoro ya Kirisitu mu biganza no guhoberana muri Kiliziya Gatolika byahagaritswe

Abayoboke ba Kiliziya Gatolika basabwe guhagarika guhana amahoro ya Kirisitu mu biganza no guhoberana kubera icyorezo cya coronavirusi cyugarije abatuye Isi.

Nyuma y’ingamba zitandukanye ziherutse gufatwa na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavis, Kiliziya Gatolika mu Rwanda irahamagarira abayoboke bayo kwirinda gusuhuzanya bahana ikiganza mu rwego rwo kwirinda indwara ya Coronavirus.

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2020, inama y’abepisikopi gatorika, yasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na perezida w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, basaba abayoboke ba Kiliziya guhana amahoro mu mutima.

Abayoboke ba Kiliziya Gatolika basabwe kujya bahana amahoro ya kilisitu mu mitima

Basabye ko mu materanira yabo hakirikizwa ingingo eshatu zikurikira:

1.Guhana amahoro ya kirisitu mu mutima gusa, nta guhana ikiganza cyangwa guhoberana,

2.Mu gihe cyo guhazwa ni ugutega ikiganza nta guhazwa ku rurimi,

3.Mu kwinjira mu kiliziya nta gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko ntayakirimo kugeza igihe ikibazo kizaba cyakemutse,

Aba bihaye Imana bakaba basaba abayoboke ba kiliziya gukomeza gutakambira Imana kugirango ibarinde icyago cya coronavirus. Bavuze kandi ko bazakomeza gukurikirana uko ibintu bimeze, ngo nibiba ngombwa bazabaha andi mabwiriza.

 

 

 

 

Related posts

Igiciro cyo gushyingirirwa mu idini ya Islam cyatumye bamwe bacika ururondogoro

Ndahiriwe Jean Bosco

Abakene si umwanda ni abantu -Papa Francis

Emma-marie

Umuhanzi w’icyamamare muri ‘Gospel’ yishwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar