Image default
Iyobokamana

Uruhuri rw’ibibazo muri ADEPR, Sibomana Jean wahoze ayiyobora yanditse asaba kugarurwa mu nshingano

Uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Sibomana Jean, yandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iri Torero asaba kurenganurwa  agasubizwa n’inshingano. Haravugwa kandi uruhuri rw’ibibazo bitandukanye muri iri Torero birimo n’ibyo bashinja Umuvugizi waryo Karuranga Ephrem.

Tariki ya 2 Nzeri 2020, Rev. Sibomana Jean, yandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR ati “Tumaze kumenya ko uwitwa Karangwa John yagizwe umwere n’urukiko nyuma y’amezi 8 yamaze afunze kubera gucyekwaho inyandiko mpimbano nyuma tukumva ko ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo, tumaze kumenya ko ariho asaba guhemberwa icyo gihe cyose yamaze afunze no gusaba kuguma mu nshingano z’akazi mu biro bikuru bya ADEPR, tubandikiye tubasaba ko ikifuzo cye cyasuzumanwa n’icyacu tugasubizwa natwe uburenganzira twavukijwe kuva 2017, dore ko natwe urukiko rwatugize abere nubwo urubanza rwajuririwe tukaba dutegereje imikirize yarwo. Mu rwego rwo guca akarengane, gutonesha n’ubusumbane mu Itorero rya ADEPR turabasaba guha agaciro iyi nyandiko yacu muyishyira kubyo mufite ku ngingo z’ibyigwa mu nama yanyu iri imbere izasuzuma ikibazo cya karangwa John. Twizeye ko mwakiriye neza ubusabe bwacu dutegereje kurenganurwa bidashingiye ku marangamutima kuko twese tureshya imbere y’amategeko”.

Sibomana akaba yamenyesheje abayobozi batandukanye ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere ‘RGB’.

“Twasanze atari byiza gukomeza guceceka”

Iriba News yabajije Sibomana niba ariwe koko wanditse iyi baruwa asubiza agira ati “Nibyo nitwe twayanditse tumaze kumva ibibazo biriho kandi uriya muyobozi ni umwe mu badufatiye ibyemezo none nawe ahuye n’ikibazo gisa n’icyacu. Dusanga atari byiza guceceka ahubwo twandika dusaba ko byakwigirwa hamwe batabiciye hejuru”

Twanamubajije niba ari ubwa mbere yandikiye ADEPR asaba kurenganurwa cyangwa niba yaba yarigeze kwandika ubusabe bwe bukirengagizwa.  Asubiza agira ati “Twakomeje gutuza tutifuza ko itorero rikomeza gusakurizwa ariko ubu dusanze aricyo gihe cyo kugaragaza ibitekerezo nyuma yo kumva ibiriho bisakuriza mu matwi y’abantu kandi biturutse mu bayobozi babwo. Muri macye nibo nyirabayazana b’iki kibazo”.

Karangwa watunzwe urutoki na Sibomana ni muntu ki ?

Rev. Karangwa John ni Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev, akaba yari amaze amezi umunani afunze. Yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR.

Tariki 30 Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko ari ‘umwere’ ku byaha yari akurikiranyweho byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Kugeza ubwo Karangwa yafungurwaga, ntiyigeze afatirwa ibihano n’urwego na rumwe rwa ADEPR, ahubwo afunguwe yakiranwe yombi asubizwa no mu nshingano ahabwa n’ibikoresho by’akazi yari asanganywe birimo imodoka n’ibindi.

Tariki ya 23/7/2020, umuvugizi w’Itorero ADEPR , Karuranga Ephrem, yandikiye Karangwa ibaruwa amusaba kwandikira ubuyobozi ibaruwa agaragaza aho yari ari mu mezi umunani ashize, tariki 4/8/2020 umuvugizi wa ADEPR yandikira perezida w’inama y’ubuyobozi ya ADEPR amugezaho ikibazo cya Karangwa, amusaba ko inama y’ubutegetsi yakemura ikibazo cye ikagaragaza niba yakomeza imirimo cyangwa se yahagarikwa by’agateganyo kugirango bidakomeza gukurura umwuka mubi.

Tariki 20/8/2020, Karangwa yandikira perezida w’inama y’ubutegetsi amusaba kumurenganura agahabwa ibyo yemererwa n’amategeko, agaragaza n’amakosa atandukanye akorwa n’umuvugizi wa ADEPR.

“Amategeko yarirengagijwe”

Amakuru yizewe agera kuri Iriba News nuko tariki ya 3/9/2020, Urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane muri ADEPR, abarugize bahuriye mu nama yari iyobowe na Perezida w’uru rwego Rurangwa Clement.

Imwe mu myanzuro uru rwego rwafashe harimo gusaba biro nyobozi ya ADEPR kubahiriza amategeko shingiro, ngengamikorere n’andi mategeko ngenderwaho muri ADEPR no gufatira ibihano umuntu wese ugaragaweho no gutatira iyubahirizwa ry’ayo mategeko, guca akarengane n’amakimbirane, inama y’ubuyobozi yasabwe gukemura ikibazo cya Karangwa hisunzwe amategeko shingiro n’amategeko ngenderwaho muri ADEPR.

Inama y’ubuyobozi na biro nyobozi basabwe kwihutisha isesengura ku birego yashyikirijwe by’imikorere idahwitse y’umuvugizi wa ADEPR, mu gihe inama y’ubuyobozi itaranzura ku kibazo cya Karangwa, urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbira rurasaba abagize biro nyobozi guhemba abandi bakozi b’itorero mu rwego rwo ko barenganira mu kurindira ikemuka ry’ikibazo.

Bamwe mu bakozi ba ADEPR basaga 200 bakaba batubwiye ko bari basanzwe bahembwa tariki 25 za buri kwezi, bikaba bigeze tariki ya 4 Nzeri nta kanunu k’umushahara.

Twifuje kumenya icyo abarebwa n’ibi bibazo bivugwa muri iyi nkuru babivugaho ntibyadukundira, Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem twagerageje kumuvugisha inshuro zirenga 5 aratwihorera, Karangwa nawe yanze kutuvugisha ndetse na Perezida w’urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane yanze kutuvugisha.

Nibaboneka bakagira icyo badutangariza tuzakibagezaho

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Kiliziya Gatolika ‘ntishobora guha umugisha kubana kw’abatinganyi’

Emma-Marie

Archibishop Laurent Mbanda yongerewe manda

Emma-Marie

kuri iki cyumweru nta misa yabaye mu Kiliziya zo muri Koreya y’Epfo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar