Image default
Sport

Misiri :Hatangiye iperereza ku gikombe cy’Afurika cyaburiwe irengero

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (EFA) ryatangije iperereza ryo kumenya irengero ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umwimerere (original), nyuma yo gutahura ko cyo n’ibindi bikombe bimwe byabuze.

Misiri yegukanye icyo gikombe inshuro eshatu yikurikiranya, mu 2006, 2008 no mu 2010.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahise iha Misiri uburenganzira bwo kubika icyo gikombe mu buryo buhoraho.

BBC yatangaje ko icyo gikombe muri uwo mwimerere wacyo, cyakoreshejwe bwa mbere mu mwaka wa 2002.

Mu mwaka wa 2013, abafana barakaye biraye mu nyubako ya EFA, ariko ntibizwi niba icyo gihe ari bwo icyo gikombe cyaburiwe irengero.

Ejo ku wa gatanu, umuvugizi wa EFA yabwiye BBC ko nyuma yuko guterwa kw’iyo nyubako mu mwaka wa 2013, ibikombe bitandukanye byimuriwe mu bubiko.

Ariko, yavuze ko vuba aha ari bwo bashakishije ibyo bikombe, nyuma y’icyemezo cyo kuvugurura umuryango w’inyubako y’ishyirahamwe EFA kugira ngo ibikombe byinshi Misiri imaze gutwara mu mupira w’amaguru bigaragazwe aho ngaho.

Amategeko ya CAF avuga ko ikipe itwaye umwimerere runaka w’igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, ihita ihabwa uwo mwimerere w’igikombe ikagitwara burundu.

Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyegukanye igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, mu mwaka wa 1978, mu gihe Cameroun mu 2000 yaje guhabwa icyo gikombe mu ishusho (version) yacyo ya kabiri, nyuma yo kuba igihugu cya mbere kicyegukanye inshuro eshatu.

Amategeko ya CAF avuga ko amakipe atsindiye igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ahabwa igisa n’icy’umwimerere akakigumana mu buryo buhoraho, mu gihe igikombe cy’umwimerere akigumana mu myaka ibiri yo hagati y’irushanwa rirangiye n’irigiye gutangira, nyuma akongera akagisubiza CAF.

Igikombe cyo muri iki gihe – kigisa n’icyo cyegukanywe na Misiri yatsindiye igiheruka gukinirwa i Cairo mu mwaka wa 2019.

Related posts

Ubukene bwabujije Ikipe ya Etincelles gukina umukino ubanza wa shampiyona.

Emma-Marie

Rutsiro FC yanyagiye Rayon Sports

Emma-Marie

Sadio Mané yashyize Senegal ku bitugu bye-Amafoto

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar