Image default
Politike

Kigali: Indi miryango igiye kwimurwa mu manegeka

Imiryango igera ku 1000 niyo imaze kubarurwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ikaba igiye kwimurwa kuko aho ituye hashobora gushyira ubuzima mu kaga kubera imvura nyinshi izagwa mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudance Rubingisa, yavuze ko mu mpera za 2019, imiryango 5600 yari ituye mu bishanga no mu manegeka atandukanye yimuwe hakaba hagiye kwimurwa indi miryango isaga 1000.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe na Ministeri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, ku ngamba zo guhangana n’ibiza no kurengera abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Turacyakora ibarura ry’abantu bandi ubuzima bwabo bushobora kuba bwajya mu kaga, muri iyi minsi tumaze kubara imiryango ishobora kuba yagera ku 1000[…]Izindi nyubako zikorerwamo yaba ari parking, ama garage, inganda n’ibindi bikomeje gukurwa mu bishanga bikaba bigomba kurangirana n’ukwezi kwa Werurwe” Uyu muyobozi yirinze kuvuga igihe  kwimura aba baturage bizakorerwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere, Aimable Gahigi, yavuze ko hateganyijwe imvura nyinshi mu itumba, igice kinini cy’igihugu imvura ikazacika mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi 2020.

Avuga ku mvura itaganyijwe muri uku kwezi kwa Werurwe yagize ati  “Umujyi wa Kigali, Gicumbi, Rwamagana, kayonza, Gatsibo na Nyagatare, amajyaruguru n’igice cyo ku ishyamba muri uku kwezi kwa gatatu hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’ahandi mu gihugu.”

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, yavuze ko guhera muri Mutarama 2020, ibiza bitewe n’imvura byahitanye ubuzima bw’abantu barenga 60, abakomeretse bakaba bagera kuri 90, amazu asaga 900 yarangiritse, hegitari zisaga 200 z’imyaka nazo zarangiritse tutibagiwe ibikorwa remezo bitandukanye.

Mu rwego rwo gutuza neza kandi heza, abaturage bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bakuwe mu manegeka, Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwushamikiyeho bari kubaka ku masite atandukanye amazu 392 agomba kurangira mu kwezi kwa Kamena 2020.

 

 

Related posts

U Burundi bwafunguye imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Emma-Marie

U Rwanda rwoherereje u Burundi ubutumwa bw’intsinzi

Emma-marie

Intego za SDGs zishobora kutagerwaho ariko ntibivuze ko ejo hazaza haciriritse- Perezida Kagame

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar