Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kugera ku ntego z’iterambere rirambye SDGs bitarenze umwaka wa 2030, bishobora gutinda ariko ngo ibyo ntibisobanuye kwemera ejo hazaza hadatanga icyizere.
RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye baganira ku gushaka amafaranga yo kwifashisha mu rugendo rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Yagaragaje ko bishoboka ko abantu bahindura umuvuno, hagahangwa ingamba nshya zo guhangana n’ibibazo.
Yagize ati “Gahunda y’intego z’ikinyagihumbi muri 2030 ishobora kutagerwaho nkuko byari biteganyijwe ariko ibyo ntibivuze ko tugomba kwemera ko ahazaza haba haciriritse. Icyakora, dushobora kongera gutunganya ibitaragenze neza tugashyiraho uburyo bushya budufasha gukemura ibibazo bidutegereje mu bihe biri imbere. Ibyo bivuze kurangwa n’imyumvire ihamye yo gushyira ibintu mu bikorwa ndetse no kudakora mu buryo busanzwe bumeneyerewe.U Rwanda rwishimiye kuba mu itsinda riyoboye ibiganiro bigamije kuzahura ubukungu dufatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Fiji ndetse n’u Bwongereza. Imyanzuro yacu iganisha ku ngamba z’ibanze zirimo kongera kunoza gahunda z’iterambere rirambye za 2030 n’amasezerano ya Paris.”
Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Perezida Kagame yagaragaje ko izi ntego z’iterambere rirambye ari ikimenyetso cyangwa igipimo isi yakwifashisha mu kureba aho igeze mu iterambere rya muntu.
Mu bitabiriye iyi nama harimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, uwa Jamaica hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress. Perezida Kagame yabashimye ubushishozi bwabo mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ku buzima bw’imibereho y’abaturage n’ubukungu.
Perezida Kagame yashimangiye ko bidakwiye ko icyorezo cya COVID19 cyangwa ikindi kibazo kibangamira icyerekezo cy’intego z’iterambere rirambye, avuga ko buri wese akwiye gukomeza urwo rugendo nta gusubira inyuma.
iriba.news@gmail.com