Image default
Politike

2024: Igihe amatora ya Perezida n’ay’abadepite azabera cyamenyekanye

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ibi byasohotse mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Muri iri teka ingingo yaryo ya 2 ivuga ko mu Gihugu hose, umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’itora ry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo rizaba ku wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024.

 

Ikomeza ivuga ko ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’itora ry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo ni ku Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, y’aho batorera.

Amatora y'inzego z'ibanze agiye gukorwa mu buryo buziguye

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024 ni umunsi w’itora ry’abadepite mu nzego zihariye.
Ingingo ya 4 y’iri teka rya Perezida ivuga ko igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’Abadepite kizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, y’aho kwiyamamaza bibera. 

Ku bakandida batorwamo Perezida wa Repubulika n’abatorwamo Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki no ku bakandida biyamamaza ku giti cyabo, igikorwa cyo kwiyamamaza gisozwa ku buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, y’aho kwiyamamaza bibera hanze y’u Rwanda; ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, imbere mu Gihugu; mugihe ku bakandida batorwamo Abadepite n’inzego zihariye, igikorwa cyo kwiyamamaza kizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024.

SRC:RBA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yanenze ibihugu bibuza itangazamakuru kwisanzura

Emma-Marie

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho

Emma-Marie

U Rwanda na Uganda byasabye ONU guhagurukira ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na RDC

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar