Image default
Politike

Perezida Kagame arasaba urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika kubyaza umusaruro impano rufite

Perezida Kagame arasaba urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika kubyaza umusaruro impano rufite

 Urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika rurasabwa na Perezida wa Paul Kagame kurushaho kubyaza umusaruro impano rwifitemo rukora bakora ibikorwa.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iserukiramuco riswe Giants of Africa Festival rigamije guteza imbere impano mu mukino w’intoki wa basket.

Abakobwa n’abahungu bagera kuri 200 nibo bategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 8 baturutse mu bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda. Bazamara icyumweru muri iryo serukiramuco ryiswe ‘Giants of Africa Festival’ aho bazaba bagaragaza imico y’ibihugu baturukamo.

Perezida Kagame asanga urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rufite

Inkuru dukesha RBA ivuga ko ubwo hatangizwaga ibikorwa by’iserukiramuco, umukuru w’igihugu Paul Kagame yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi biba bikwiye kuba amahirwe ku bakiri bato yo kugaragaza impano zabo no kuzibyaza umusaruro.

Perezida Kagame yijeje abazitabira Iri serukiramuco rizatangira tariki 16 risozwe tariki 22 z’ukwezi kwa 8 uyu mwaka, ko bazanyurwa n’urugwiro bazakiranwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’ikipe ya Basket ya Toronto Raptors, Masai Ujiri wanatangije umushinga wa Giants of Africa, yavuze ko impamvu batoranyije u Rwanda ngo rwakire iri serukiramuco kuko ari urugero rwiza rw’ibikwiye kuba bikorwa muri Afrika kandi bigamije iterambere

Yasangije abari muri iki gikorwa inkomoko y’igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena yakira abarenga ibihumbi 10.

Yagize ati ”Mu myaka micye ishize, twatumiye Perezida mu mikino ya NBA all star yaberaga Toronto. araza, aratuganiriza hanyuma areba amarushanwa yo gutera denki, anareba imikino ya All star. mugihe twari mu marushanwa denke, yari yicaye muri Arena nkakomeza njya kumureba kuko ari twe twari twakiriye iyi mikino ya All star buri uko ngiye kumureba nkasanga yifashe gutya … nkabona byanze bikunze hari ikitagenda neza, nkibaza nti se ni iki tutatunganyije neza hano? ndangije nza kumubaza nti se ni iki kitagenze neza, hashize akanya aransubiza ati ariko bisaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika ? mu Rwanda ? …….amashyi……. none nimurebe aho twicaye uyu munsi……”

Ambasaderi wa Giants Of Africa, Myrah Naomi Namtume Oloo ni umunyafurika ukiri muto. Avuga ko igihe kigeze ngo urubyiruko rwa afurika ruhaguruke rubyaze umusaruro amahirwe arukikije. Aha aragaruka ku ishusho afurika ikwiye kuba ifite.

Umuryango Giants of Africa watangijwe na Masai Ujiri mu 2003 yari agamije gukundisha abana bakiri bato bo ku mugabane wa afurika gukura bakunda umukino wa Basketball, ni nawo ushibutseho iri serukiramuco rizafasha urubyiruko rwa afurika kurushaho gukunda imico y’ibihugu byabo ndetse no kubyaza umusaruro impano bifitemo.

IRIBA NEWS

Related posts

Covid-19: Abayanduye ku isi bamaze kurenga miliyoni enye

Emma-marie

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Emma-marie

OXFAM yahagaritse ibikorwa byayo mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar